Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yahaye impanuro Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, abasobanurira uko bakwiye kuzitwara kugira ngo bazagaruke batewe ishema n’ibyo bakoze.
IGP Felix Namuhoranye, mu butumwa yahaye Abapolisi 24 bagiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.
Uyu mutwe w’abapolisi (RWAFPU I-10) uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Nelson Bugingo, bagiye kwerecyeza mu gace ka Malakal gaherereye mu Ntara ya Upper Nile, aho bazasimbura bagenzi babo bahamaze igihe cy’umwaka.
IGP Felix Namuhoranye yabasabye kujya bahora biteguye kuzuza inshingano zabo kandi bakarangwa na disipuline n’ubunyamwuga.
Yagize ati “Inshingano mufite nk’abapolisi bagiye guhagararira u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ni uguhora mwiteguye gukora akazi kabajyanye mukihatira kurushaho kugakora neza murangwa n’ikinyabupfura, ishyaka n’ubunyamwuga kugira ngo mukomeze muheshe ishema igihugu.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kandi yagaragarije aba bapolisi ikizabafasha mu nshingano bagiyemo cyane ko bafite ibikoresho bya ngombwa kandi bakirinda guha umwanya ibiganiro bitubaka ahubwo imbaraga nyinshi bakazishyira mu gukora no gutanga urugero rwiza ku bandi.
Yanababwiye kandi ko bagiye mu izina ry’Igihugu cy’u Rwanda, kandi ko bagomba kugihesha ishema bitewe n’uburyo bazitwara, ndetse na bo ubwabo bikazabahesha ishema.
Ati “Muzitware neza muzagaruke mutewe ishema n’uko mwakoze mukuzuza inshingano zanyu uko bikwiye, bizaba ari ishema kuri mwe ubwanyu, ishema ku gihugu n’ishema ku rwego mpuzamahanga.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yasabye kandi aba bapolisi kuzakorera hamwe n’ikipe, ubundi bakarushaho kubahana no gufashanya muri byose.
RADIOTV10