Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu muri ‘Wheelchair Basketball’ mu mukino wa gicuti warangiye impande zombi ziyemeje kwagura imikoranire.
Uyu mukino wari ugamije guhamagarira abantu gukunda imikino y’abafite ubumuga no kuyiteza imbere, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025.
Uyu mukino warangiye Ikipe y’iri tsinda ry’abahoze ari abasirikare ba Israel itsinze iy’u Rwanda amanota 45 kuri 37.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihgu y’abafite ubumuga mu Rwanda, Rwampungu Meshack yavuze ko uyu mukino watumye bisuzuma, kandi ukazabafasha kurushaho guteza imbere imikinire yabo.
Yagize ati “Wadufashije kwigira ku bunararibonye bwabo, bakina muri Shampiyona ikomeye gusa natwe twagaragaje ko dukomeye.”
Yakomeje avuga ko imikino y’abafite ubumuga na yo ikwiye kwitabwaho, igatera imbere kugira ngo bajyane n’intego y’u Rwanda yo kugira iki Gihugu igicumbi cya siporo byumwihariko umukino wa Basketball.
Ati “Dufite inyubako z’imikino zitandukanye kandi ntabwo ziheza abafite ubumuga, ni cyo gihe ngo natwe dukoreshe Siporo twiteza imbere no kuzamura impano za Basketball.”
Ambasade ya Israel mu Rwanda, Einat Weiss wanagize uruhare mu gutegura uru ruzinduko rw’abahoze mu gisirikare cya Israel bari kugirira mu Rwanda, yavuze ko uyu mukino ugamije gukangurira abantu kwita ku mikino y’abafite ubumuga.
Yagize ati “Wari umwanya mwiza yo kwiyibutsa ko dukwiye kongera imikino y’abafite ubumuga mu bikorwa bya buri munsi dukora ndetse no kwirekana ko abantu bo mu bihugu bitandukanye bahuje amateka. Kuko niba ugendera mu igare ry’abafite ubumuga aho waba uri hose ku Isi ufite amateka amwe na mugenzi wawe kuko muhuje ibibazo by’uko abantu babafata nk’abafite ubumuga.”
Yavuze kandi ko umukino nk’uyu uzamura ubucuti hagati y’Ibihugu byombi. Yagize ati “Ikindi twabonye aha ni uko mukino nk’uyu ariho havuka ubushuti nabwo bugashibukamo umubano hagati y’abatuye ibihugu bitandukanye ni yo mpamvu dukwiye guha agaciro ibikorwa nkibi. Njye ku giti cyanjye nafashe umwanzuro wo gukomeza gushyigikira ibikorwa nkibi.”
Nanone kandi biyemeje ko n’ikipe yo mu Rwanda na yo izajya gukina umukino wo kwishyura muri Israel, bityo n’ubucuti bwaguke hagati y’impande zombi.

RADIOTV10








