Abaturage bari bakoranye ku bw’inkuru y’incamugongo bari bakiriye y’urupfu rw’umwana w’umuryango utuye mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baje kumenyeshwa indi nkuru nziza ko yongeye kuba muzima, ahubwo uwari umurwaje akaba yahise agwa muri Coma.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2023, nyuma yuko uwo mwana wo muri uriya muryango ajyanywe i Kigali kuvurizwayo, ari na ho haturutse iyo nkuru ibabaje.
Umwe mu bakurikiranye ibi, ubwo yari ari gusobanurira abaturage bari bakoranye kubera iyi nkuru y’incamugongo bari bakiriye, yabagejejeho inkuru yose.
Mu majwi dufite nka RADIOTV10, uyu muturage wasobanuriraga aba baturage, yavuze ko uwo mwana yajyanye n’umubyeyi we mu Mujyi wa Kigali ajya kwivuza i Kanombe, ariko umubyeyi we yari afite izindi gahunda yari agiyemo.
Ngo uwo mubyeyi w’uwo mwana, yari afite umuzigo agiye gupakurura muri MAGERWA, ubwo yari akirangiza ibyari byamujyanye, bahise bamuhamagara bamubwira inkuru y’incamugongo ko umwana we yitabye Imana.
Uyu wakurikiranye ibi byose yagize ati “Akimara gupakurura ni bwo bamubwiye iyo nkuru ko umwana amaze gupfa ariko bamubwira ko atemerewe kujyayo.”
Yakomeje agira ati “Yahise aza hano mu rugo. Ubwo twari turi hano mu rugo ndetse n’ubutumwa bwagendaga buza bumubwira uko ibintu bimeze ko bashobora kwitegura umurambo, ko ibikoresho byose bagomba kubizana, ko ntakintu twemerewe gukoresha hano. Abari bumuzane ni bo bagombaga kubyitunganyiriza.”
Uyu muturage avuga ko byakomeje kubatera urujijo, bakumva hari ibidasobanutse, bagafata icyemezo cyo kujya ku Bitaro i Kanombe, ariko bagezeyo babima umurambo.
Avuga ko uwari umurwaza wari kuri uwo mwana, ngo yamaze kubona yitabye Imana, na we ahita ajya muri Coma.
Ati “Ariko mu kanya batwoherereje ubundi butumwa ko umwana […] hari ukuntu abaganga bafite ubuhanga, hari ukuntu bashitura umutima, bawushituye ahita agarura umwuka mucye.”
Avuga ko babanje gushidikanya kuri ubu butumwa, bagahamagara nimero yari yabahamagaye, ndetse bakaza kuvugana n’uwo mwana byari byatangajwe ko yapfuye, akaba ari bwo bemera ko ari muzima koko.
Ati “Ni bwo umwana njyewe twavuganye noneho.” Akivuga ibyo, abaturage yabwiraga bahise bavugiriza rimwe impundu, banakoma amashyi.
RADIOTV10