Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abari ku kiriyo bitegura gushyingura umuturanyi wabo bakiriye inkuru itunguranye yatumye bavuza impundu

radiotv10by radiotv10
27/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abari ku kiriyo bitegura gushyingura umuturanyi wabo bakiriye inkuru itunguranye yatumye bavuza impundu
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bari bakoranye ku bw’inkuru y’incamugongo bari bakiriye y’urupfu rw’umwana w’umuryango utuye mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baje kumenyeshwa indi nkuru nziza ko yongeye kuba muzima, ahubwo uwari umurwaje akaba yahise agwa muri Coma.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2023, nyuma yuko uwo mwana wo muri uriya muryango ajyanywe i Kigali kuvurizwayo, ari na ho haturutse iyo nkuru ibabaje.

Umwe mu bakurikiranye ibi, ubwo yari ari gusobanurira abaturage bari bakoranye kubera iyi nkuru y’incamugongo bari bakiriye, yabagejejeho inkuru yose.

Mu majwi dufite nka RADIOTV10, uyu muturage wasobanuriraga aba baturage, yavuze ko uwo mwana yajyanye n’umubyeyi we mu Mujyi wa Kigali ajya kwivuza i Kanombe, ariko umubyeyi we yari afite izindi gahunda yari agiyemo.

Ngo uwo mubyeyi w’uwo mwana, yari afite umuzigo agiye gupakurura muri MAGERWA, ubwo yari akirangiza ibyari byamujyanye, bahise bamuhamagara bamubwira inkuru y’incamugongo ko umwana we yitabye Imana.

Uyu wakurikiranye ibi byose yagize ati “Akimara gupakurura ni bwo bamubwiye iyo nkuru ko umwana amaze gupfa ariko bamubwira ko atemerewe kujyayo.”

Yakomeje agira ati “Yahise aza hano mu rugo. Ubwo twari turi hano mu rugo ndetse n’ubutumwa bwagendaga buza bumubwira uko ibintu bimeze ko bashobora kwitegura umurambo, ko ibikoresho byose bagomba kubizana, ko ntakintu twemerewe gukoresha hano. Abari bumuzane ni bo bagombaga kubyitunganyiriza.”

Uyu muturage avuga ko byakomeje kubatera urujijo, bakumva hari ibidasobanutse, bagafata icyemezo cyo kujya ku Bitaro i Kanombe, ariko bagezeyo babima umurambo.

Avuga ko uwari umurwaza wari kuri uwo mwana, ngo yamaze kubona yitabye Imana, na we ahita ajya muri Coma.

Ati “Ariko mu kanya batwoherereje ubundi butumwa ko umwana […] hari ukuntu abaganga bafite ubuhanga, hari ukuntu bashitura umutima, bawushituye ahita agarura umwuka mucye.”

Avuga ko babanje gushidikanya kuri ubu butumwa, bagahamagara nimero yari yabahamagaye, ndetse bakaza kuvugana n’uwo mwana byari byatangajwe ko yapfuye, akaba ari bwo bemera ko ari muzima koko.

Ati “Ni bwo umwana njyewe twavuganye noneho.” Akivuga ibyo, abaturage yabwiraga bahise bavugiriza rimwe impundu, banakoma amashyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Moses Turahirwa watangaje ibyateje impaka yahamagajwe na RIB

Next Post

Moses Turahirwa nyuma yo guhamagazwa na RIB hari andi amakuru yahise amenyekana

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Moses Turahirwa nyuma yo guhamagazwa na RIB hari andi amakuru yahise amenyekana

Moses Turahirwa nyuma yo guhamagazwa na RIB hari andi amakuru yahise amenyekana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.