Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abarimo Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bahishuye amabi y’ubutegetsi bwa Congo

radiotv10by radiotv10
09/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
2
Abarimo Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bahishuye amabi y’ubutegetsi bwa Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye bitandukanyije n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakiyunga kuri M23 bavuze ko bari barambiwe ibikorwa bibi bikorwa n’iki gisirikare cya Leta n’ubutegetsi.

Aba basirikare berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023 i Kitshanga ahaherutse gufatwa n’uyu mutwe wa M23.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yavuze ko abasirikare biyemeje kwitandukanya na FARDC bagasanga M23 ari benshi ariko ko ubuyobozi bw’uyu mutwe bwahisemo kwerekana bamwe muri bo bari ku rwego rwa Ofisiye.

Aba berekanywe, barimo Colonel Bahati Gahisi John wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu gace ka 83 muri FARDC, Lt Col Nkusi Frank, Majoro Saidi Zidane, ndetse na Majoro Gakufi Desire wari umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi muri Kitshanga wari ushinzwe imiyoborere ya Polisi.

Ubwo bavugaga icyatumye bafata icyemezo cyo kuva muri FARDC bakiyunga kuri M23, aba basirikare bose bahuriza ku bikorwa bibi bikorwa n’iki gisirikare bateye umugongo ndetse n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bavuga ko muri FARDC harimo irondabwoko kuko abasirikare bo mu bwoko bw’Abatutsi badafatwa kimwe n’abandi, dore ko batajya bitabira inama zitegurwa ubundi bamwe bakanagirirwa nabi na bagenzi babo.

Colonel Bahati Gahisi John yagize ati “Nahisemo kuva muri FARDC kuko badufata nabi kandi bakanakorera ibikorwa bibi abo mu miryango yacu, bakabica.”

Majoro Saidi Zidanee na we avuga ko abo mu muryango we bagiye bagirirwa nabi na FARDC, byumwihariko nyirarume uzwi cyane wari utuye muri Kitshanga uzwi nka Vete.

Yagize ati “Bamukubise mu mutwe, baramuboha, bamukorera iyicarubozo. Abo nta bandi babikora ni Karayire, Jido na General Mugabo, rero nanjye narabibonye ndavuga ko nti reka mve muri FARDC niyizire muri M23 mu nshuti zanjye.”

Aba basirikare bavuye muri FARDC nyuma yuko M23 inamuruye iki gisirikare cya Congo Kinshasa mu mujyi wa Kitshanga umaze iminsi ufashwe n’uyu mutwe.

RWANDATRIBUNE.COM

Comments 2

  1. 0782532594 says:
    3 years ago

    Nepo

    Reply
  2. Iradukunda jeanepo muscene says:
    3 years ago

    Nepo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 13 =

Previous Post

Business yakoreraga ahaherereye Moshions yashinzwe na Moses igiye gufunga imiryango

Next Post

Kiyovu izakina nta bafana ariko ngo abakunzi bayo bakwishyura 3.000Frw ya tike

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kiyovu izakina nta bafana ariko ngo abakunzi bayo bakwishyura 3.000Frw ya tike

Kiyovu izakina nta bafana ariko ngo abakunzi bayo bakwishyura 3.000Frw ya tike

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.