Abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye bitandukanyije n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakiyunga kuri M23 bavuze ko bari barambiwe ibikorwa bibi bikorwa n’iki gisirikare cya Leta n’ubutegetsi.
Aba basirikare berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023 i Kitshanga ahaherutse gufatwa n’uyu mutwe wa M23.
Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yavuze ko abasirikare biyemeje kwitandukanya na FARDC bagasanga M23 ari benshi ariko ko ubuyobozi bw’uyu mutwe bwahisemo kwerekana bamwe muri bo bari ku rwego rwa Ofisiye.
Aba berekanywe, barimo Colonel Bahati Gahisi John wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu gace ka 83 muri FARDC, Lt Col Nkusi Frank, Majoro Saidi Zidane, ndetse na Majoro Gakufi Desire wari umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi muri Kitshanga wari ushinzwe imiyoborere ya Polisi.
Ubwo bavugaga icyatumye bafata icyemezo cyo kuva muri FARDC bakiyunga kuri M23, aba basirikare bose bahuriza ku bikorwa bibi bikorwa n’iki gisirikare bateye umugongo ndetse n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bavuga ko muri FARDC harimo irondabwoko kuko abasirikare bo mu bwoko bw’Abatutsi badafatwa kimwe n’abandi, dore ko batajya bitabira inama zitegurwa ubundi bamwe bakanagirirwa nabi na bagenzi babo.
Colonel Bahati Gahisi John yagize ati “Nahisemo kuva muri FARDC kuko badufata nabi kandi bakanakorera ibikorwa bibi abo mu miryango yacu, bakabica.”
Majoro Saidi Zidanee na we avuga ko abo mu muryango we bagiye bagirirwa nabi na FARDC, byumwihariko nyirarume uzwi cyane wari utuye muri Kitshanga uzwi nka Vete.
Yagize ati “Bamukubise mu mutwe, baramuboha, bamukorera iyicarubozo. Abo nta bandi babikora ni Karayire, Jido na General Mugabo, rero nanjye narabibonye ndavuga ko nti reka mve muri FARDC niyizire muri M23 mu nshuti zanjye.”
Aba basirikare bavuye muri FARDC nyuma yuko M23 inamuruye iki gisirikare cya Congo Kinshasa mu mujyi wa Kitshanga umaze iminsi ufashwe n’uyu mutwe.
RWANDATRIBUNE.COM
Nepo
Nepo