Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu Nkambi ya Mahama, na zo zashyigikiye bagenzi babo b’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda, mu kwamagana iyicwa ry’Abatutsi b’Abanyekongo, zinasaba Perezida w’Igihugu cyabo, n’uwa DRC guhagarika uyu mugambi mubisha.
Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zirimo izo mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi ndetse no mu ya Nkamira mu Karere ka Rubavu, zasubukuye imyigaragambyo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Werurwe 2024, impunzi zicumbikiwe mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, na zo zaramukiye mu myigaragambyo.
Izi mpunzi zirimo n’iz’Abarundi zifatanyije n’iz’Abanyekongo, na zo zari zitwaje ibyapa bitanga ubutumwa busaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abahema ndetse n’Abanyamulenge.
Pasiteri Jean Bosco Kwibishatse usanzwe ayobora impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, yavuze ko bifuje gufatanya na bagenzi babo b’Abanyekongo kugira ngo ubwicanyi bwakunze gukorerwa Abatutsi mu karere buhagararare.
Yagize ati “Bari kuzira uko bavutse, ururimi batihaye ahubwo ari Imana yarubahaye bitewe n’umugambi w’abayobozi b’Ibihugu byacu, birimo u Burundi, Congo, Malawi, Tanzania no muri Afurika y’Epfo.”
Uyu mukozi w’Imana yakomeje avuga ko ubwoko bw’Abatutsi bwakomeje kwibasirwa ndetse no mu Gihugu cyabo cy’u Burundi kuva mu 1993.
Yagize ati “Iki ni ikimenyetso cy’umugambi wa Ndayishimiye afatanyije na Tshisekedi muri aka karere, turahagurutse tuwamagana, duhamagarira amahanga kuko ntacyo batazi bagerageze uyu munsi, ubwicanyi ndengakamere bukorerwa Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, abavuga Ikirundi n’izindi ndimi hirya ni hino bari kuzira uko bavutse bihagarare.”
Mutijima Williams we ukuriye impunzi z’Abanyekongo ziri mu Nkambi ya Mahama, na we yavuze ko igihe kigeze ngo Leta y’Igihugu cyabo ihagarike ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.
Yavuze kandi ko Leta y’Igihugu cyabo igomba guhagarika ubufatanye bwayo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ukaba warakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Izi mpunzi kandi zasabye Imiryango Mpuzamahanga nk’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’Ibihugu mpuzamahanga, guhagarika iyi Jenoside ikomeje gukorerwa Abatutsi muri Congo.
RADIOTV10