Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarundi bahungiye mu Rwanda nabo bamaganye ibyo muri Congo banagenera ubutumwa Ndayishimiye na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
07/03/2024
in MU RWANDA
0
Abarundi bahungiye mu Rwanda nabo bamaganye ibyo muri Congo banagenera ubutumwa Ndayishimiye na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu Nkambi ya Mahama, na zo zashyigikiye bagenzi babo b’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda, mu kwamagana iyicwa ry’Abatutsi b’Abanyekongo, zinasaba Perezida w’Igihugu cyabo, n’uwa DRC guhagarika uyu mugambi mubisha.

Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zirimo izo mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi ndetse no mu ya Nkamira mu Karere ka Rubavu, zasubukuye imyigaragambyo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Werurwe 2024, impunzi zicumbikiwe mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, na zo zaramukiye mu myigaragambyo.

Izi mpunzi zirimo n’iz’Abarundi zifatanyije n’iz’Abanyekongo, na zo zari zitwaje ibyapa bitanga ubutumwa busaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abahema ndetse n’Abanyamulenge.

Pasiteri Jean Bosco Kwibishatse usanzwe ayobora impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, yavuze ko bifuje gufatanya na bagenzi babo b’Abanyekongo kugira ngo ubwicanyi bwakunze gukorerwa Abatutsi mu karere buhagararare.

Yagize ati “Bari kuzira uko bavutse, ururimi batihaye ahubwo ari Imana yarubahaye bitewe n’umugambi w’abayobozi b’Ibihugu byacu, birimo u Burundi, Congo, Malawi, Tanzania no muri Afurika y’Epfo.”

Uyu mukozi w’Imana yakomeje avuga ko ubwoko bw’Abatutsi bwakomeje kwibasirwa ndetse no mu Gihugu cyabo cy’u Burundi kuva mu 1993.

Yagize ati “Iki ni ikimenyetso cy’umugambi wa Ndayishimiye afatanyije na Tshisekedi muri aka karere, turahagurutse tuwamagana, duhamagarira amahanga kuko ntacyo batazi bagerageze uyu munsi, ubwicanyi ndengakamere bukorerwa Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, abavuga Ikirundi n’izindi ndimi hirya ni hino bari kuzira uko bavutse bihagarare.”

Mutijima Williams we ukuriye impunzi z’Abanyekongo ziri mu Nkambi ya Mahama, na we yavuze ko igihe kigeze ngo Leta y’Igihugu cyabo ihagarike ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.

Yavuze kandi ko Leta y’Igihugu cyabo igomba guhagarika ubufatanye bwayo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ukaba warakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Izi mpunzi kandi zasabye Imiryango Mpuzamahanga nk’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’Ibihugu mpuzamahanga, guhagarika iyi Jenoside ikomeje gukorerwa Abatutsi muri Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − two =

Previous Post

Senegal: Hamenyekanye amakuru yari ategerejwe ku Matora ya Perezida nyuma ya bombori bombori

Next Post

RDF yongeye gushimirwa ibikorwa by’indashyikirwa mu butumwa bwa LONI (AMAFOTO)

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yongeye gushimirwa ibikorwa by’indashyikirwa mu butumwa bwa LONI (AMAFOTO)

RDF yongeye gushimirwa ibikorwa by’indashyikirwa mu butumwa bwa LONI (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.