Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarwanyi batandatu b’umutwe urwanya u Rwanda bitandukanyije na wo

radiotv10by radiotv10
07/06/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abarwanyi batandatu b’umutwe urwanya u Rwanda bitandukanyije na wo
Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi batandatu b’umutwe wa FDLR ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umugore umwe, bishyikirije Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), zahise zinabashyikiriza Igihugu bakomokamo cy’u Rwanda.

Byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bukorerwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihaanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

Mu butumwa bwatanzwe na MONUSCO kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, ubuyobozi bw’ubu Butumwa, buvuga ko aba barwanyi batandatu n’umugore umwe, bishyikirije ingabo zabwo hirya y’ejo hashize, ku ya 05 Kamena 2024.

Ubu butumwa bugira buti “Muri Kivu ya Ruguru, ku ya 05 Kamena urwego rwa DDRRR rwa MONUSCO rwasubije Igihugu abahoze ari abarwanyi b’abanyamahanga n’umugore umwe, bavuye muri Lokarite zitandukanye za Masisi na Nyiragongo.”

Ubutumwa bwa MONUSCO bukomeza bugira buti “Aba barwanyi bitandukanye n’umutwe wa FDLR/Foca, bishyikiriza ku bushake bwabo ingabo za MONUSCO mu birindo bitandukanye.”

Aba barwanyi ba FDLR biyemeje kwitandukanya n’uyu mutwe mu gihe ukomeje gufatanya n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu rugamba gihanganyemo na M23.

Uyu mutwe wa FDLR kandi umaze igihe ukorana n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukomeje no gukora ibikorwa byo kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR kandi, bagiye bafatirwa muri uru rugamba bakoreshwamo n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, banahishura byinshi ku mikoranire y’uyu mutwe urwanya u Rwanda n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 5 =

Previous Post

Hari icyiciro cyabonetsemo umuntu umwe wujuje ibisabwa: Ibirambuye wamenya ku bibura kuri Kandidatire zitemejwe

Next Post

Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya abana babiri bato

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya abana babiri bato

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.