Bamwe mu bafite intege nke biganjemo abageze mu zabukuru ndetse na bamwe mu baturage bavuga ko aba bantu bakwiye koroherezwa igihe bagiye kwa muganga ku buryo bajya bahita bavurwa cyangwa hagashyirwaho umuganda wihariye kuri bo.
RADIOTV10 yageze ku Kigo Nderabuzima cya Remera mu Karere ka Gasabo ahagana saa tanu z’amanywa [11:00’] isanga Ngayaboshya Donat w’imyaka 75 y’amavuko ategereje guhabwa serivisi nk’abandi.
Uyu musaza bigaragara ko afite intege nke dore ko yari yiziritse umushumi mu nda, avuga ko yazindukiye kwa muganga ariko ko umuwanya amaze ategereje yari yananiwe.
Yagize ati “Nageze hano mu ma saa mbiri za mu gitondo ariko kugeza ubu uwo turi kumwe ngo aracyari kwishyura, meze nabi ariko ndakomeza nshinyirize aho bwirira ndataha, none se ko ntawunyitayeho.”
Uyu musaza yifuza ko abantu bafite intege nke nka we bari bakwiye guhabwa umwihariko mu gihe bagiye kwa muganda.
Ati “Byari bikwiye ko bamfasha vuba ngataha kuko nanamerewe nabi ariko nyine ngo umukuru w’iki gihe ni umunyemari.”
Nyirangaruye Venantie ukunze kujya kwaka serivisi kwa muganga, avuga ko yaba umusaza cyangwa umukecuru baje kwa muganga bakirwa nk’uko abakiri bato bakirwa.
Icyakora akavuga ko bitari bikwiye mu muco nyarwanda kuko kuva cyera umuntu mukuru yahabwaga umwihariko bityo ko bikwiye gukorwa no kwa muganda.
Yagize ati “Baraza bagategereza nk’abandi bose. Ubundi hakabaye umuntu umwe uza akareba aba bose bafite intege nke, akabanza akabafasha bakavurwa ubundi bagataha, ariko none baraza bagatonda umurongo bagakurikiza uko babanditse mu bitabo, n’iyo yaba ari uwa 500 aratagereza nyine, ariko ntibikwiye.”
Bamwe mu batanga serivisi kwa muganga, babwiye RADIOTV10 ko hari igihe babona umusaza cyangwa umukecuru aje bagahita bibwiriza ko bagomba kumubanza ariko ko nta bwiriza rihari ribibategeka ahubwo ko ari ubushishozi bwabo bw’icyubahiro gikwiye abantu nk’aba.
Umuvugizi wa Ministeri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira ntanyuranya n’ibitangazwa n’aba baganga, akavuga ko abakora mu bigo Nderabuzima cyangwa mu bitaro ari bo bakwiye kugira uyu mutima.
Ati “Ibigo Nderabuzima n’abakora kwa muganga muri rusange bafite ubushobozi bwo kureba umuntu ukeneye gufashwa bakamufasha, ashobora kuba ari umusaza, uwakoze impanuka cyangwa se n’undi munyantege nke wese, ariko ntibisaba ko hashyirwaho umukozi wihariye wo kubikora.”
Abageze mu zabukuru basanzwe bahabwa umwihariko mu mibereho yabo, ibintu binagaragazwa n’inkunga y’ingoboka ihabwa abakuze batishoboye.
Ibi kandi ni bimwe mu biherwaho n’abifuza ko bahabwa umwihariko mu gihe bagiye kwivuza aho bavuga ko niba Leta yarabonye ko bakeneye kwitabwaho byihariye bidakwiye kurenzwa ingohi n’inzego z’ubuvuzi.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10