Bamwe mu Basenateri muri Sena y’u Rwanda, bagararije Guverinoma y’u Rwanda ko aborozi bakigorwa cyane no kubona ibiryo by’amatungo, kuko uretse kuba bihenze no kubona ibyo kubikoramo bikiri ihurizo, bikababangamira mu rugendo rw’iterambere ryabo.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu mwaka wa 2025 yerekana ko uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi ku musaruro mbumbe w’igihugu ruri ku mpuzandengo ya 25% ku mwaka. Ibi bigaragaza ko uru rwego rugira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, ndetse Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubworozi burimo ubw’inka, amatungo magufi n’ubworozi bw’amafi, hagamijwe kongera umusaruro wabwo.
Icyakora, abasenateri bagaragaje ko ibiryo by’aya matungo bihenze kandi bitanahagije, bikaba biri mu bikibangamiye iterambere ry’ubworozi, babaza ikiri gukorwa ngo ibi bikemuke.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagize ati “Hari ibyagiye bikemuka, ariko kugeza uyu munsi ibiryo by’amatungo biracyahenze, abaturage baracyabivuga. Hari n’abavuga bati: ‘Amatungo ni ukuyatunga yo ntabwo adutunze’, ukabona ko ari ikibazo gikomeye. Ikindi ni uko ibikorwamo ibiryo by’amatungo bidahagije.”
Na ho Senateri Bideri John Bonds yagize ati “Ibyo kurya by’amatungo muri rusange byaba ari ibikorerwa mu nganda birahenze cyane. Rero aborozi muri rusange icyo giciro gihenze kibatera ubwoba, kuko iyo baguze ibyo biryo by’amatungo bihenze, kugira ngo bazabone inyungu mu byo bakora birabagora cyane.”
Kugira ngo ibiryo by’amatungo bibashe gutunganywa, hakenerwa 50 ku ijana by’ibigori na soya igera kuri 30 ku ijana. Minisiteri y’Ubuhinzi igaragaza ko umusaruro w’ibi bihingwa ukiri muke, ari na byo bituma ibigaburirwa amatungo biba ikibazo. Icyakora, ngo hari ingamba zafashwe mu gushaka igisubizo.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Thelesphore Ndabamenye, yagize ati “Ibijyanye n’ibiryo by’amatungo iyo tubihuje n’ibyo tugomba gukenera dusanga tugifite icyuho, ariko dufite ingamba zo kugikosora. Ibigori na soya, gahunda ihari ni ukuyongera kugira ngo abantu babone ibyo kurya, ariko n’ibijya ku matungo byari bike. Ubu rero turashaka ko ibyo bihinduka ku buryo tuzajya tubasha kugaburira abantu kandi tugaburira n’amatungo.”
Dr Thelesphore yakomeje agira ati “Imbogamizi tugifite ni uko ibyo bikenerwa, yaba ibigori na soya, ibyinshi bikiri kuva hanze. Ibyo rero ni imbogamizi. Iyo tuvuga ibiryo by’amatungo tuba tuvuga ngo bizava he? Bizava ku butaka, ni yo mpamvu twatekereje kuvugurura imikoreshereze y’ubutaka, dushyiraho ibyanya bigega (food basket sites) mu turere dutandukanye kugira ngo tubashe kubona umusaruro. Iyi gahunda rero ni imbaturabukungu mu buhinzi, twizeye ko izatanga umusaruro mwinshi w’ibigori na soya.”
Biteganyijwe ko mu myaka iri imbere umusaruro w’ibikomoka ku bworozi uziyongera, aho umusaruro w’amagi uzava kuri toni ibihumbi 17 wariho mu mwaka wa 2024 ukagera kuri toni ibihumbi 21.000 mu mwaka wa 2029, naho umusaruro w’amafi ukazagera kuri toni ibihumbi 77 mu mwaka wa 2029, uvuye kuri toni ibihumbi 52 wariho mu mwaka wa 2025.
Guhera kuri uyu wa kabiri tariki 20 kugeza tariki 28 zukwa mbere 2026, abasenateri bagiye gukora ingendo hirya no hino mu gihugu zigamije kumenya uko umusaruro uva mu bworozi ufasha abaturage kwiteza imbere no guhindura imibereho yabo, ndetse n’imbogamizi bagihura na zo, hagamijwe gushaka ibisubizo.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10









