Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kubera uko bitwaye imbere ya M23

radiotv10by radiotv10
04/07/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kubera uko bitwaye imbere ya M23
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare 25 mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) barimo babiri bafite ipeti rya Capitaine, bakatiwe urwo gupfa, bahamijwe icyaha cyo guhunga urugamba mu mirwano iherutse kuba yasize umutwe wa M23 ufashe agace ka Kanyabayonga.

Uru rubanza rwamaze umunsi umwe, rwaregwagamo abantu 31 barimo abasirikare 27 ndetse n’abasivile barindwi barimo bane basanzwe ari abagore b’abasirikare, aho baburanishijwe n’Urukiko rwa Butembo muri Kivu ya Ruguru, rwabereye mu gace ka Alimbongo.

Bashinjwaga gusuna imbere y’umwanzi mu mirwano iherutse kubaho mu rugamba ruhanganishije FARDC na M23, aho abasirikare 25 bahamijwe icyaha, bagakatirwa igihano cy’urupfu.

Bashinjwaga ibyaha birimo kugaragaza intege nke imbere y’umwanzi, icyo gupfusha ubusa amasasu y’intambara, kurenga ku mabwiriza ndetse n’icyaha cy’ubujura.

Muri aba basirikare 25 barimo babiri bafite ipeti rya Capitaine, bahamijwe ibi byaha byose bashinjwaga, bakatirwa igihano kiruta ibindi byose, cyo kwicwa.

Nk’uko byatangajwe na Me Jules Muvweko, umwe mu banyamategeko bunganiraga abaregwa, yatangaje ko abandi muri aba 31 baregwaga muri uru rubanza, barimo n’abo bagore bane, bagizwe abere, kubera kubura ibimenyetso simusiga bibashinja.

Ni urubanza rubayeho nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe agace ka Kanyabayonga, ndetse ukagaragaza ko wafashe ububiko bunini bwarimo ibikoresho bya gisirikare bwasizwe na FARDC.

Aka gace ka Kanyabayonga kafashwe na M23 nyuma y’urugamba ruremereye rwabaye hagati ya M23 n’uruhande bahanganye, gaherereye mu bilometero bitari byinshi uvuye mu Mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Sierra Leone: Abashyingiranwa n’abana batarageza imyaka n’ababishyigikiye akabo kashobotse

Next Post

Iby’ingezi ku munyezamu mushya waguzwe na Rayon Sports WFC yitegura guhagararira u Rwanda

Related Posts

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragarije Felix Tshisekedi wamusimbuye, ko asigaranye amahitamo atatu, arimo...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingezi ku munyezamu mushya waguzwe na Rayon Sports WFC yitegura guhagararira u Rwanda

Iby’ingezi ku munyezamu mushya waguzwe na Rayon Sports WFC yitegura guhagararira u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.