Abasirikare 25 mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) barimo babiri bafite ipeti rya Capitaine, bakatiwe urwo gupfa, bahamijwe icyaha cyo guhunga urugamba mu mirwano iherutse kuba yasize umutwe wa M23 ufashe agace ka Kanyabayonga.
Uru rubanza rwamaze umunsi umwe, rwaregwagamo abantu 31 barimo abasirikare 27 ndetse n’abasivile barindwi barimo bane basanzwe ari abagore b’abasirikare, aho baburanishijwe n’Urukiko rwa Butembo muri Kivu ya Ruguru, rwabereye mu gace ka Alimbongo.
Bashinjwaga gusuna imbere y’umwanzi mu mirwano iherutse kubaho mu rugamba ruhanganishije FARDC na M23, aho abasirikare 25 bahamijwe icyaha, bagakatirwa igihano cy’urupfu.
Bashinjwaga ibyaha birimo kugaragaza intege nke imbere y’umwanzi, icyo gupfusha ubusa amasasu y’intambara, kurenga ku mabwiriza ndetse n’icyaha cy’ubujura.
Muri aba basirikare 25 barimo babiri bafite ipeti rya Capitaine, bahamijwe ibi byaha byose bashinjwaga, bakatirwa igihano kiruta ibindi byose, cyo kwicwa.
Nk’uko byatangajwe na Me Jules Muvweko, umwe mu banyamategeko bunganiraga abaregwa, yatangaje ko abandi muri aba 31 baregwaga muri uru rubanza, barimo n’abo bagore bane, bagizwe abere, kubera kubura ibimenyetso simusiga bibashinja.
Ni urubanza rubayeho nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe agace ka Kanyabayonga, ndetse ukagaragaza ko wafashe ububiko bunini bwarimo ibikoresho bya gisirikare bwasizwe na FARDC.
Aka gace ka Kanyabayonga kafashwe na M23 nyuma y’urugamba ruremereye rwabaye hagati ya M23 n’uruhande bahanganye, gaherereye mu bilometero bitari byinshi uvuye mu Mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.
RADIOTV10