Umutwe wa M23 wagaragaje abasirikare b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), wafatiye ku rugamba, bavuze ko bari bahawe misiyo yo kwisubiza ibice byigaruriwe n’uyu mutwe mbere yuko haba inama izahuza Perezida Paul Kagame na Tshisekedi.
Aba basirikare bagaragajwe n’ubuyobozi bwa M23 mu mashusho yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, mu gikorwa kiyobowe n’Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma.
Col Will Ngoma avuga ko aba basirikare bafashwe mu bitero bagabye ku birindiro by’uyu mutwe, ndetse no mu bikorwa byo kurasa mu bice bituwemo n’abaturage b’abasivile.
Muri aba basirikare batatu bagaragajwe, barimo uvuga ko yitwa Sergeant Major Kutakuta Alexis ufite imyaka 45 y’amavuko.
Abajijwe ubutumwa bari bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa FARDC, Sergeant Major Alexis yagize ati “Misiyo yacu yari iyo kwisubiza ibice byigaruriwe na M23 mbere yuko haba inama ya Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame.”
Yakomeje agaragaza abo bari kumwe muri ibi bitero baherutse kugaba muri iyi misiyo bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa FARDC ati “Twari kumwe na FDLR na Wazalendo.”
Abajijwe ahaturutse aya mabwiriza y’ubu butumwa bwo kwisubiza ibice byigaruriwe na M23 mbere yuko haba iyi nama itegerejwe tariki 15 Ukuboza 2024, Sergeant Major Alexis yagize ati “Twabuhawe na General Chico [Maj Gen Chico Tshitambwe ni we Mugaba Mukuru wahawe inshingano z’ibikorwa byo guhangana na M23].”
Aba basirikare ba FARDC bavuze kandi ko bari bahawe amabwiriza yo kurasa ibisasu bya rutura mu bice byigaruriwe na M23, kugira ngo abaturage babituyemo, babivemo, bajye mu bice bigenzurwa na FARDC.
Aba basirikare bagaragajwe nyuma yuko inama iheruka yahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, ifatiwemo ibyemezo bigamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa, birimo gusenya umutwe wa FDLR wagarutsweho n’aba basirikare ko ukomeje gukorana na FARDC.
Biteganyijwe kandi ko tariki 15 Ukuboza 2024, i Luanda muri Angola, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi bazongera guhurira mu biganiro.
RADIOTV10