Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba na M23 bahishuye misiyo bari bahawe

radiotv10by radiotv10
10/12/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba na M23 bahishuye misiyo bari bahawe
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wagaragaje abasirikare b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), wafatiye ku rugamba, bavuze ko bari bahawe misiyo yo kwisubiza ibice byigaruriwe n’uyu mutwe mbere yuko haba inama izahuza Perezida Paul Kagame na Tshisekedi.

Aba basirikare bagaragajwe n’ubuyobozi bwa M23 mu mashusho yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, mu gikorwa kiyobowe n’Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma.

Col Will Ngoma avuga ko aba basirikare bafashwe mu bitero bagabye ku birindiro by’uyu mutwe, ndetse no mu bikorwa byo kurasa mu bice bituwemo n’abaturage b’abasivile.

Muri aba basirikare batatu bagaragajwe, barimo uvuga ko yitwa Sergeant Major Kutakuta Alexis ufite imyaka 45 y’amavuko.

Abajijwe ubutumwa bari bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa FARDC, Sergeant Major Alexis yagize ati “Misiyo yacu yari iyo kwisubiza ibice byigaruriwe na M23 mbere yuko haba inama ya Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame.”

Yakomeje agaragaza abo bari kumwe muri ibi bitero baherutse kugaba muri iyi misiyo bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa FARDC ati “Twari kumwe na FDLR na Wazalendo.”

Abajijwe ahaturutse aya mabwiriza y’ubu butumwa bwo kwisubiza ibice byigaruriwe na M23 mbere yuko haba iyi nama itegerejwe tariki 15 Ukuboza 2024, Sergeant Major Alexis yagize ati “Twabuhawe na General Chico [Maj Gen Chico Tshitambwe ni we Mugaba Mukuru wahawe inshingano z’ibikorwa byo guhangana na M23].”

Aba basirikare ba FARDC bavuze kandi ko bari bahawe amabwiriza yo kurasa ibisasu bya rutura mu bice byigaruriwe na M23, kugira ngo abaturage babituyemo, babivemo, bajye mu bice bigenzurwa na FARDC.

Aba basirikare bagaragajwe nyuma yuko inama iheruka yahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, ifatiwemo ibyemezo bigamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa, birimo gusenya umutwe wa FDLR wagarutsweho n’aba basirikare ko ukomeje gukorana na FARDC.

Biteganyijwe kandi ko tariki 15 Ukuboza 2024, i Luanda muri Angola, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi bazongera guhurira mu biganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 1 =

Previous Post

LONI yavuze icyo ubona mu kuba Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera kuganira

Next Post

Brig.Gen Karuretwa wari ushinzwe imikoranire mpuzamahanga muri RDF yahawe inshingano nshya

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Brig.Gen Karuretwa wari ushinzwe imikoranire mpuzamahanga muri RDF yahawe inshingano nshya

Brig.Gen Karuretwa wari ushinzwe imikoranire mpuzamahanga muri RDF yahawe inshingano nshya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.