Ubwo Perezida Paul Kagame yakirwaga muri Guinée-Bissau, abasirikare b’iki Gihugu bakoze akarasisi ko kumwakira, baririmba indirimbo zimenyerewe kuri morali y’abasirikare b’u Rwanda zirimo n’izi’Ikinyarwanda, aho na bo baba bavuga ko ari RDF.
Perezida Paul Kagame umaze iminsi ari mu ruzinduko muri bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika birimo Benin yasuye mu mpera z’icyumweru gishize.
Yavuye muri Benin ahita yerecyeza muri Guinée-Bissau aho yakiranywe ubwuzu na Perezida Umaro Sissoco Embaló w’iki Gihugu.
Ubwo Perezida Paul Kagame yakirwaga mu biro by’Umukuru w’Igihugu, habaye akarasisi kakozwe n’Ingabo z’iki Gihugu, zatunguranye zikaririmba indirimbo za morali zimenyerewe kuri RDF.
Imwe muri izi ndirimbo, harimo igira iti “Ingabo z’u Rwanda turakomeye, twakubise umwanzi arahunga turekura umuririro…”
Muri izi ndirimbo kandi harimo n’iz’Igiswahili zirimo ivuga ngo “Mageshi ya RDF…” irata ibigwi by’Ingabo z’u Rwanda zirinda umutekano w’Abaturarwanda.
🎵INGABO Z'U RWANDA TURAKOMEYE…🎵
Byaririmbwe n'Ingabo za Guinée-Bissau ubwo zahaga ikaze Perezida w'u #Rwanda, Paul #Kagame pic.twitter.com/lY9FTplicF— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) April 18, 2023
Ubwo aba basirikare baririmbaga izi ndirimbo, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Umaro Sissoco Embaló, bagaragaye nk’abanyuzwe, baganira bamwenyura.
Izi ndirimbo zose zaririmbwaga n’aba basirikare ba Guinée-Bissau zisanzwe ziririmbwa n’Ingabo z’u Rwanda, iyo ziri muri morali byumwihariko iyo ziri gusoza amahugurwa n’imyitozo cyangwa ziri mu bindi bikorwa bisaba morali.
Ibi byatunguye benshi mu Banyarwanda, bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga, amashusho y’aba basirikare ba Guinée-Bissau baba baririmba ko ari RDF.
Uwitwa Sharangabo kuri Twitter, yagize ati “Gutungura Perezida Kagame ubwo yakirwaga muri Guinée-Bissau n’igisirikare cy’iki Gihugu mu ndirimbo za APR zagize uruhare mu kubohora u Rwanda.”
Ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu Banyarwanda bakomeje kugaragaza ko bishimiye kuba ibigwi bya RDF bikomeje kogera amahanga, ku buryo n’ingabo z’ibindi Bihugu zisigaye zibona mu ngabo z’u Rwanda.
RADIOTV10