Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abasirikare ba Uganda bitwaje ibifaru bagaragaye berecyeza mu kandi gace muri Congo

radiotv10by radiotv10
02/05/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Abasirikare ba Uganda bitwaje ibifaru bagaragaye berecyeza mu kandi gace muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo za Uganda zagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zoherejwe mu gace ka Mabenga kari mu twarekuwe n’umutwe wa M23.

Izi ngabo zo mu Bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bw’ibyemezo byafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango.

Amakuru dukesha ubuyobozi bw’itsinda rya EACRF ry’izi ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko ingabo za Uganda zoherejwe muri aka gace ka Mabenga kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gicurasi 2023.

Aba basirikare ba Uganda boherejwe muri aka gace ka Mabenga, mu rwego rwo kuzuza inshingano z’iki Gihugu cya Uganda, muri ubu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ubuyobozi bwa EACRF bugira buti “Uganda ifite ingabo kandi muri Bunagana, Chengerero na Rutshuru/Kiwanja mu rwego rwo kurindira umutekano abasivile no gutuma habaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Bunagana-Rutshuru-Rumangabo-Goma, ndetse no korohereza ibikorwa by’ubutabazi ku baturage babukeneye.”

EACRF ivuga ko ibikorwa byo kohereza ingabo mu buryo bwuzuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizatuma intambara ihagarara.

Ubuyobozi bw’iri tsinda rya EACRF busoza bugira buti “EACRF ikomeje kwishakamo ibisubizo, ifite umuhate kandi ihagaze bwuma mu nzira zo gushaka amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, kandi byose bigakorwa hubahirijwe Itegeko Nshinga rya DRC, ubusugire n’ubutavogerwa by’Igihugu.”

Iki gikorwa cya EACRF kibaye mu gihe Maj Gen Jeff Nyagah wayoboraga izi ngabo, yeguye ku mpamvu z’umutekano we bwite, wakomeje kwibasirwa kuva yatangira inshingano zo kuyobora iri tsinda.

Abasirikare ba UPDF ubwo berekeza muri aka gace

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − five =

Previous Post

Igihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo cyakuwe mu irushanwa kubera amanyanga atihanganirwa

Next Post

Bane barimo umugore bafatiwe mu mayeri akunze gukoreshwa n’abari mu bikorwa bitemewe

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bane barimo umugore bafatiwe mu mayeri akunze gukoreshwa n’abari mu bikorwa bitemewe

Bane barimo umugore bafatiwe mu mayeri akunze gukoreshwa n’abari mu bikorwa bitemewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.