Ingabo za Uganda zagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zoherejwe mu gace ka Mabenga kari mu twarekuwe n’umutwe wa M23.
Izi ngabo zo mu Bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bw’ibyemezo byafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango.
Amakuru dukesha ubuyobozi bw’itsinda rya EACRF ry’izi ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko ingabo za Uganda zoherejwe muri aka gace ka Mabenga kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gicurasi 2023.
Aba basirikare ba Uganda boherejwe muri aka gace ka Mabenga, mu rwego rwo kuzuza inshingano z’iki Gihugu cya Uganda, muri ubu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ubuyobozi bwa EACRF bugira buti “Uganda ifite ingabo kandi muri Bunagana, Chengerero na Rutshuru/Kiwanja mu rwego rwo kurindira umutekano abasivile no gutuma habaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Bunagana-Rutshuru-Rumangabo-Goma, ndetse no korohereza ibikorwa by’ubutabazi ku baturage babukeneye.”
EACRF ivuga ko ibikorwa byo kohereza ingabo mu buryo bwuzuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizatuma intambara ihagarara.
Ubuyobozi bw’iri tsinda rya EACRF busoza bugira buti “EACRF ikomeje kwishakamo ibisubizo, ifite umuhate kandi ihagaze bwuma mu nzira zo gushaka amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, kandi byose bigakorwa hubahirijwe Itegeko Nshinga rya DRC, ubusugire n’ubutavogerwa by’Igihugu.”
Iki gikorwa cya EACRF kibaye mu gihe Maj Gen Jeff Nyagah wayoboraga izi ngabo, yeguye ku mpamvu z’umutekano we bwite, wakomeje kwibasirwa kuva yatangira inshingano zo kuyobora iri tsinda.
RADIOTV10