Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe n’ibiza, batangiye izi nshingano.
Ni ibikorwa biriho bikorwa ku bufatanye bw’abasirikare b’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu bwubatsi, bafatanyije n’abo mu gisirikare cya Jamaica (JDF), aho byatangirijwe ku mugaragaro mu mujyi wa Montego Bay, mu Ntara ya St James.
Ni ibikorwa bigamije gusana no kubaka ibikorwa byangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Melissa, aho biri mu rwego rw’inkunga y’ubutabazi n’ubwubatsi ku baturage bahuye n’ingaruka.
Ibikorwa bihuriweho bigaragaza ubufatanye hagati y’ingabo z’Ibihugu byombi nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.
Ibi bikorwa biriho bikorwa n’abenjeniyeri ba RDF na JDF, birimo ibyo gusana inzu z’abaturage, mu rwego rwo kubungabunga imibereho y’imiryango yagizweho ingaruka.
Col Moses Kayigamba Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa, yavuze ko ibi birenze gusana gusa ibikorwa, ahubwo ari no kwifatanya n’abaturage ba Jamaica mu guhangana no kwikura mu ngaruka zatewe n’iriya nkubi y’umuyaga.
Yavuze ko ko imirimo yo gusana ibi bikorwa iri mu rwego rwo gushyigikira inzego z’ibanze za Jamaica na JDF kugira ngo inkunga itangwa ijyane n’ibyo Jamaica ishyize imbere ndetse n’uburyo Igihugu gikwiye gusana.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko kohereza aba basirikare muri Jamaica, bigaragaza ubwitange bw’iki Gihugu mu bufatanye mpuzamahanga, no kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwamuntu.




RADIOTV10









