Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho, bagaragaje bumwe mu bumenyi bungutse burimo amayeri y’urugamba.
Aya mahugurwa bari bamazemo amezi ane yasojwe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, muri iki Kigo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe, aho umuhango wo kuyasoza wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, byitabirwa n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.
Muri uyu muhango wo gusoza amahugurwa, habayeho imyitozo itandukanye yagaragaje ubumenyi n’ubushobozi abasirikare bungutse.
Ni imyitozo yagaragazaga amayeri y’intambara, imyitozo njyarugamba, kurasa, byose byagaragazaga ubushobozi bw’iyo Brigade mu bikorwa by’urugamba no kubungabunga umutekano.
Gen Mubarakh yashimiye abarangije amahugurwa ku bwitange, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cyose cy’amahugurwa. Yabasabye gukomeza kuba abanyamwuga mu nshingano zabo z’akazi.
Yabakanguriye gukoresha neza ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu kurengera ubusugire bw’igihugu no guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.
Umugaba Mukuru w’Ingabo yibukije akamaro ko gukomeza kwimakaza indangagaciro za RDF, cyane cyane ikinyabupfura, yavuze ko ariyo nkingi y’ingenzi izindi ndangagaciro zubakiyeho.
Yagize ati “Ikinyabupfura nicyo kigomba kubanza muri byose. Turi igisirikare kigendera ku myitwarire myiza n’indangagaciro z’ubunyangamugayo.”
Amahugurwa nk’aya agamije kongerera abasirikare ubumenyi n’ubushobozi, kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo nk’Ingabo z’u Rwanda.






RADIOTV10







