Monday, August 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

radiotv10by radiotv10
18/08/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Maj Gen Nakul B RAYAMAJHI yakiriye ku mugaragaro abasirikare b’u Rwanda (Rwanbatt-2) bagiye gusimbura bagenzi babo mu gace ka Malakal.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025, muri Malakal muri Leta ya Upper Nile, aho Maj Gen Nakul B RAYAMAJHI yasobanuriye Lt Col Robert RWAGIHUNGU uyoboye Ingabo z’u Rwanda zagiye muri ubu butumwa gusimbura bagenzi babo, gahunda y’ubu butumwa n’uburyo bazoherezwa mu bikorwa bya gisirikare.

Nyuma yo kumusobanurira iby’ubu butumwa, yagiranye ikiganiro n’abasirikare barimo Abofisiye bakuru, Abofisiye ndetse n’abafite andi mapeti cyagarutse ku bunyamwuga buranga ingabo z’u Rwanda zigize itsinda Rwanbatt-2 no gukorana ubunyamwuga.

Yagiriye inama abasirikare bashya baje muri ubu butumwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire iboneye ndetse no gukoresha neza imyitozo yabo mu rwego rwo kuzuza ubutumwa bwabo mu kurinda abasivile, no gutanga ubufasha mu bikorwa by’ubutabazi ndetse no kugira uruhare mu mahoro arambye muri Sudani y’Epfo.

Yabibukije imikorere n’imyitwarire byabo mu ngabo z’Ubutumwa bw’amahoro bitagaragaza ishusho y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) gusa ahubwo ko binagaragaza ishusho y’Umuryango w’Abibumbye wose, abasaba ko bagomba gukorera hamwe.

Ingabo z’u Rwanda zakiriwe muri Sudani y’Epfo
Bagaragarijwe n’imbogamizi ziri mu butumwa bajemo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − seventeen =

Previous Post

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

Related Posts

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

by radiotv10
18/08/2025
0

Perezida w’Umuryango ‘Mother’s Union’ ushamikiye ku Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, yibukije abagore bumvise ko kuzanirwa uburinganire ari ukwigaranzura abagabo, atari...

Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

by radiotv10
18/08/2025
0

Mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, hasanzwe inka ebyiri zari zaribwe abantu babiri, zatahuwe...

Hatangajwe itariki yo gutangiriraho amashuri n’iyo gutangarizaho amanota y’ibizamini bya Leta

Hatangajwe itariki yo gutangiriraho amashuri n’iyo gutangarizaho amanota y’ibizamini bya Leta

by radiotv10
18/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2025-2026 uzatangira tariki 08 z’ukwezi gutaha, inashyira hanze itariki yo kuzatangarizaho amanota y’ibizamini...

Kirehe: Igisubizo gitanga icyizere cy’ubuyobozi ku gikorwa cyabafashaga kwiteza imbere ubu kiri kubateza igihombo

Kirehe: Igisubizo gitanga icyizere cy’ubuyobozi ku gikorwa cyabafashaga kwiteza imbere ubu kiri kubateza igihombo

by radiotv10
18/08/2025
0

Abaturage bakoresha idamu y’amazi ya Cyunuzi mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, bararira ayo kwarika nyuma yuko yangiritse,...

Language war: Kinyarwanda, French or English? Identity conflicts in homes, schools, and jobs

Language war: Kinyarwanda, French or English? Identity conflicts in homes, schools, and jobs

by radiotv10
16/08/2025
0

Language is more than just a tool for communication. It is an essential part of identity, culture, and belonging. In...

IZIHERUKA

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora
MU RWANDA

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

by radiotv10
18/08/2025
0

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

18/08/2025
Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo

18/08/2025
Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

18/08/2025
Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

Uko mu rugo rw’umuturage hatahuwe inka zari zaribwe zirimo iyari imaze amezi umunani yarabuze

18/08/2025
Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

Haravugwa uruhande ruri gukoresha intwaro ziremereye mu mirwano ya AFC/M23 na FARDC n’abayifasha

18/08/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.