Umuyobozi w’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Maj Gen Nakul B RAYAMAJHI yakiriye ku mugaragaro abasirikare b’u Rwanda (Rwanbatt-2) bagiye gusimbura bagenzi babo mu gace ka Malakal.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025, muri Malakal muri Leta ya Upper Nile, aho Maj Gen Nakul B RAYAMAJHI yasobanuriye Lt Col Robert RWAGIHUNGU uyoboye Ingabo z’u Rwanda zagiye muri ubu butumwa gusimbura bagenzi babo, gahunda y’ubu butumwa n’uburyo bazoherezwa mu bikorwa bya gisirikare.
Nyuma yo kumusobanurira iby’ubu butumwa, yagiranye ikiganiro n’abasirikare barimo Abofisiye bakuru, Abofisiye ndetse n’abafite andi mapeti cyagarutse ku bunyamwuga buranga ingabo z’u Rwanda zigize itsinda Rwanbatt-2 no gukorana ubunyamwuga.
Yagiriye inama abasirikare bashya baje muri ubu butumwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire iboneye ndetse no gukoresha neza imyitozo yabo mu rwego rwo kuzuza ubutumwa bwabo mu kurinda abasivile, no gutanga ubufasha mu bikorwa by’ubutabazi ndetse no kugira uruhare mu mahoro arambye muri Sudani y’Epfo.
Yabibukije imikorere n’imyitwarire byabo mu ngabo z’Ubutumwa bw’amahoro bitagaragaza ishusho y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) gusa ahubwo ko binagaragaza ishusho y’Umuryango w’Abibumbye wose, abasaba ko bagomba gukorera hamwe.


RADIOTV10