Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu imyitozo yo kwirwanaho mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, aho cyakozwa ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, bwavuze ko “Abagore bo mu ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, berekanye imyitozo yo kwirwanaho mu gihe hatangizwaga ubukangurambaga bw’ iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwabereye i Malakal muri Sudani y’Epfo.”
Ubu bukangurambaga bwateguwe n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Aho ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, zikunze kwereka ab’igitsinagore imyitozo yabafasha guhangana n’ihohoterwa bakorerwa byumwihariko muri kiriya Gihugu cya Sudani y’Epfo rigikomeje gukorerwa abagore.
Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, n’ubundi abasirikare b’abagore ba RDF bahaye imyitozo y’ibanze abakobwa 60 biga mu Ishuri ribanza rya Malakia muri Malakal, y’uburyo bashobora kwirwanaho mu gihe hari ushatse kubahohotera.



RADIOTV10









