Abasore babiri bakekwaho kwiba ibikoresho by’umuturage wo mu Murenge wa Rulindo mu Karere ka Rulindo, babanje kwica urugi, bafashwe bihishe mu nzu itaruzura yegereye uru rugo bari bibyemo ibikoresho.
Aba basore barimo umwe w’imyaka 22 n’undi wa 19, bakekwaho kwiba televiziyo n’imizandaro yazo, mu bujura bwabereye mu Mudugudu wa Gakubo mu Kagari ka Mberuka mu Murenge wa Rulindo.
Aba basore bafashwe ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, nyuma y’uko umuturage wari wibwe, yiyambaje Polisi na yo yahise itangira ibikorwa byo kubashakisha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, avuga ko uyu muturage wiyambaje Polisi, yavugaga ko abamwibye babanje kwica ingufuri yakingishaga, bahengereye adahari.
SP Jean Bosco Mwiseneza ati “Hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abacyekwa. Haje gufatwa abasore babiri bari bihishe mu nzu itaruzura iherereye muri uwo mudugudu hafi y’urugo rw’uwibwe, ari naho hafatiwe ibyari byibwe birimo televiziyo (flat screen), na bafure eshatu, bahita batabwa muri yombi.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba basore bamaze gufatwa, biyemereye ko bibye ibyo bikoresho bafatanywe, ndetse ko bari bagiye kubishakira umukiliya.
Aba bosore kandi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuri sitasiyo ya Kinihira, kugira ngo rubakorere dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
RADIOTV10