Wednesday, November 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Abatanga amaraso barasabwa guhozaho

radiotv10by radiotv10
21/09/2021
in Uncategorized
0
Abatanga amaraso barasabwa guhozaho
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’ikigo cyo gutanga amaraso kirasaba abatanga amaraso kutabikora rimwe gusa kuko impamvu ituma atangwa zitavuyeho, ni ubutumwa bwatanzwe ubwo umuryango udaharanira inyungu “We Love You” bakoraga  igikorwa cyo   gutanga amaraso.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ritangaza ko muri miliyoni 118.5 z’abatanga amaraso ku isi , 40% bakomoka mu bihugu bikize bangana na 16% ry’abatuye isi.

Ibi nibyo  urubyiruko rwo mumuryango mpuzamahanga we love you baheraho bavuga ko bafashe iyambere bakajya gutanga amaraso kugirango batabare abayakeneye kuko kuribo babifata nko gutanga ubuzima.

Umwe yagize ati “Njyewe naje gutanga amaraso kuko nizerako iyo nyatanze mba ntabaye ubuzima bwa benshi abo ntazi nabo nzi. Rwose ni igikorwa cy’urukundo dukwiye kwitabira “

Undi ati “Gutanga amaraso ni igikorwa kinshimisha kuko mba ntabaye ubuzima wenda bw’uwari ugiye gupfa urumva ko mba nkoze igikorwa cyo gutabara, njyewe nyatanaga nishimye kandi kenshi kugirango  ntabare”

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga we love you Mugabe Elve avuga ko umuryango wabo wibanda kubikorwa by’urukundo bigamije gutabara isi  ati “Iyi ni inshuro ya maganane na mirongo ine na rimwe umuryango wacu utanag amaraso kandi ni igikorwa cyakorewe mubihugu bitandukanye  ,ni ugutanga ubuzima ni ugutanga urukundo kuko bifasha abari bagiye kubura ubuzima ;bitewe no kubura amaraso”

Ubusabe bw’ibitaro bisaba amaraso  muri 2014, byari ku kigero cya 47% bivuze ko niba ibitaro bisabye amashashi y’amaraso 100,ubushobozi bwari buhari bwari ubwo guha  ibyo bitaro amashashi 47. kwegera abatanga amaraso byazamuye ibipimo bituma icyo kigero kigera kuri 94% mu mwaka wa 2020. Kuri ubu urugero rwo gutanga amaraso  ruri  hagati ya 95,5% na 96%. Umwaka ushize habonetse  amashashi ibihumbi 68.

Ikigo gishinzwe gutanga amaraso kivuga ko mu maraso yose atangwa, 1,2% byayo ariyo adahabwa abarwayi bitewe n’ibibazo aba afite birimo uburwayi bw’umwijima wo mu bwoko bwa B cyangwa C, syphillis cyangwa Virus itera SIDA.

Muri iki gihe abantu bahabwa urukingo rwa Covid19, iki kigo kivuga ko nyuma y’amasaha 48, uwahawe urukingo rwa COVID-19 aba yemerewe kuba yatanga amaraso.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Manasseh Mutatu Mbeddy yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Next Post

10 KONNEKT: Uburyo bwagufasha gushyushya umugati waraye cyangwa watangiye gukomera

Related Posts

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

IZIHERUKA

Nyuma yuko RGB yinjiye mu bibazo bya Rayon Sports ishobora kujya mu by’indi kipe
FOOTBALL

Nyuma yuko RGB yinjiye mu bibazo bya Rayon Sports ishobora kujya mu by’indi kipe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ubutumwa Kapiteni wa Kiyovu ahise ashyira hanze nyuma yo guhagarikwa akanatakarizwa icyizere

Ubutumwa Kapiteni wa Kiyovu ahise ashyira hanze nyuma yo guhagarikwa akanatakarizwa icyizere

26/11/2025
AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

26/11/2025
Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

26/11/2025
Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

26/11/2025
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

26/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
10 KONNEKT: Uburyo bwagufasha gushyushya umugati waraye cyangwa watangiye gukomera

10 KONNEKT: Uburyo bwagufasha gushyushya umugati waraye cyangwa watangiye gukomera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma yuko RGB yinjiye mu bibazo bya Rayon Sports ishobora kujya mu by’indi kipe

Ubutumwa Kapiteni wa Kiyovu ahise ashyira hanze nyuma yo guhagarikwa akanatakarizwa icyizere

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.