Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abategarugori b’u Rwanda bihaye umukoro wihariye washibutse mu mananiza barambiwe

radiotv10by radiotv10
01/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abategarugori b’u Rwanda bihaye umukoro wihariye washibutse mu mananiza barambiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abagore bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, biyemeje gushinga Banki yabo, kuko ikigega BDF gitera inkunga imishinga y’iterambere, kibananiza mu gihe bashaka amafaranga yo kwiteza imbere.

Ibi babitangarije mu Nteko Rusange ya 22 y’Inama y’Igihugu y’Abagore, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023.

Abagore bavuga ko iyi ntego igamije guhangana n’ibibazo bikibangamiye iterambere ry’umuryango mu ngeri zitandukanye zishingiye kuba batoroherwa no kubona igishoro cyo gushyigikira imishinga yabo.

Bavuga ko ahanini babiterwa n’uko ikigega cya Leta gifasha imishinga y’iterambere (BDF) kibagora, bityo ko bagomba gutangira urugendo rwo gushinga banki yabo.

Colette Mukantayomba wo mu nama y’igihugu y’abagore yagize ati “Ndagira ngo ngaruke ku kibazo cya BDF dukunze kugarukaho cyane. Harabura iki ngo habe Banki y’abagore? Nk’abagore tugire banki yacu. Ayo mafaranga tubona yose tujye tuyanyuza muri banki yacu, tutarinze kuyaciya muri BDF, kuko urajya gusaba amafaranga muri BDF bakakubwira ko hakirimo imbogamizi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore Jackline Kamanzi, yabuze ko na we ashyigikiye iki gitekerezo, kandi ko kimaze igihe, ku buryo hakenewe inyigo kugira ngo gishyirwe mu bikorwa.

Ati “Nibishoboka numva ari umwanzuro twafata, ariko ku ishyirwa mu bikorwa tuzakomeza tugishe inama ubuyobozi bwacu.”

Umuyobozi mukuru wungirije wa BDF, Rosalie Semigabo avuga ko iyi myitwarire ishingiye ku kuba abagore bamwe batazi imikorere y’iki kigega.

Ati “Nk’aya mafaranga bavuze yavuye mu Turere kimwe n’ayandi batubwiye miliyoni zenda kugera kuri mirongo itanu, nizo zaciye muri BDF. Hari n’ayandi dusanganwe agera kuri miliyoni magana ane yagenewe abagore. Nta mugore watugannye ngo abure amafaranga.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine avuga ko ibi byose byagaragaje ko hagikenewe kongera imbaraga mu bukangurambaga.

Ati “Ukurikije uko umuyobozi wa BDF yabisobanuye, birasaba ko twongera imbaraga mu bukangurambaga no gusobanurira abagore amahirwe ahari, kugira ngo babashe kugera kuri ibyo byiza byabateganyirijwe, cyane cyane bariya bagore bo hasi; hari abasobanukiwe ariko hari n’abatazi ko ayo mahirwe ahari. Ni ugukomeza kubahugura no kubafasha gutegura iyo mishinga kugira ngo babashe kubona ayo mahirwe.”

Mu rwego rwo gufasha abagore kwiteza imbere; Inama y’Igihugu y’Abagore ivuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024 bazafasha koperative z’abagore 39 zikora ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Rusizi, bakazahabwa 59 173 592 Frw.

Inama y’Igihugu y’Abagore ivuga kandi ko hari miliyoni 49 696 723 Frw zizashyirwa mu bikorwa bishyigikira imishinga y’abagore, kugira ngo irusheho kubabyarira inyungu no kwiteza imbere.

Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko hagikenewe ubukangurambaga
Abagore bihaye intego yo gushyira Banki yabo

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 13 =

Previous Post

Ibyo kwitega muri tombola y’irushanwa rikundwa na benshi muri ruhago y’Isi

Next Post

Mu mvugo y’urwenya umuhanzi ukunzwe na benshi muri Gospel yasubije abafite icyo bamutegerejeho

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu mvugo y’urwenya umuhanzi ukunzwe na benshi muri Gospel yasubije abafite icyo bamutegerejeho

Mu mvugo y’urwenya umuhanzi ukunzwe na benshi muri Gospel yasubije abafite icyo bamutegerejeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.