Bamwe mu baturanyi ba Kazungu Denis ukekwaho kwica abakobwa benshi akabashyingura mu nzu yakodeshaga mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe, bavuga ko na mbere hari umukobwa wigeze gutakira mu nzu ye, bagahurura, akabona uko amucika, akavayo avuga ko yahabonye ibimenyetso by’abishwe, ariko inzego zikajya kuhasaka zikabibura.
Inkuru ya Kazungu Denis utuye mu Mudugudu wa Gishikiri mu Kagari ka Busanza, yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo hirya y’ejo hashize, hari ku wa Kabiri, ubwo yatahurwaga ko mu gikoni cy’inzu abamo, habonetse imirambo y’abantu bataramenyekana umubare, bikekwa ko ari abakobwa yishe.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukiri mu iperereza, ruvuga ko ukekwa yiyemerera ko aba bantu yishe, ari abakobwa babaga bahuriye mu tubari, akabatahana nk’abagiye kwishimishanya, ubundi akabiba, yarangiza akabica.
Abaturanyi bamugizeho amakenga mbere
Bamwe mu baturage bo muri aka gace Kazungu atuyemo, bavuze ko na mbere hari umukobwa watakiye iwe mu nzu, ubundi bagahurura ngo baze kureba ibibaye.
Umwe witwa Nirere Chantal yagize ati “Bumvise induru ubwa mbere baraceceka, ubwa kabiri bahita baza biruka, baje kureba uwo muntu uri kuvuza induru, kubera ko bari abadamu gusa kuko abagabo bari bagiye mu kazi, bateye amabuye hejuru y’ibati.”
Uyu muturage avuga ko ubwo bateraga amabuye hejuru y’inzu yabagamo Kazungu, yasohotse, akababaza impamvu bari kumubangamira, bakamubwira ko bashaka umuntu uri kuvugiriza induru mu nzu ye, akababwira ko ntawe.
Ngo basubiyeyo ariko bahita bongera bumva akaruru, baragaruka batera amabuye, noneho Kazungu ashaka kujya guhangana n’abo baturage, ari na bwo uwo mukobwa watabazaga yahise abona uko asohoka, aramucika.
Ati “Yarirukanse ahita ajya mu rugo rwa bariya bamama, umumama umwe afata igiti aravuga ati ‘njyewe ubu yageze mu rugo rwanjye wibeshye umukoreho’, arangije ahita avuga ngo ‘ntureba ibintu unkoreye’ ngo ‘nawe ufite umukobwa nzakwereka’, ngo ‘n’izi hene zanyu ziza hano, ngo nzafata imwe ngo nyice nindangiza nyimanike ku ipoto’ ngo ‘nzabereke uko umukobwa wanyu nzamugira’.”
Aba baturage bavuga ko uwo mukobwa wari uri gutakira mu nzu ya Kazungu, yasohotse mu nzu yambaye ubusa, agatabarwa n’abo baturage bamuhaye utwenda two kwikinga ku mubiri.
Dukuze Eric, undi muturage uzi iby’uwo mukobwa, avuga ko icyo gihe inzego zanaje zigafata Kazungu zikamuta muri yombi, ariko ko yahise arekurwa.
Yagize ati “Yahise ajya mu buyobozi, baraza barareba, baravuga bati ‘uriya yari indaya bumvikanaga’ bashaka ibimenyetso by’ibyo yavuze barabibura, birangira gutyo, umuntu amaramo ibyumweru bibiri, araza.”
Aba baturage bavuga ko uwo mukobwa yanavugaga ko yabonye uduhanga tw’abantu bishwe mu nzu ya Kazungu, ariko ubuyobozi bukaba bwaratubuze. Bagakeka ko Kazungu yahise aduhisha mu buryo bwo gusibanganya ibimenyetso.
RADIOTV10