Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zatangaje ko ziri gukurikiranira hafi uko indwara ya Hantavirus ihagaze nyuma yuko igaragaye mu Bihugu bimwe na bimwe, zinagaragaza ibimenyetso biyiranga, n’uburyo ishobora kwandura.
Iyi ndwara ya Hantavirus iteye impungenge muri ibi bihe, nyuma yuko igaragaye kuri bamwe mu bagenzi bari mu bwato bwa M/V Hondius bwari buturutse muri Argentine.
Mu bantu bafashwe n’iyi ndwara, uwa mbere yitabye Imana tariki 11 Mata 2026, yaje gukurikirwa n’abandi baje gufatwa n’iyi ndwara, dore ko umurambo w’uyu muntu wamaze hafi ibyumweru bibiri ukiri mu bwato.
Kubera ubukana bw’iyi ndwara, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO/OMS rimaze iminsi ritanga amakuru kuri yo, ndetse hanakurikiranwa aho ubu bwato bwagiye bunyura kugira ngo hirindwe ko yaba icyorezo ku Isi.
Uheruka kwitaba Imana mu bafatiwe n’iyi ndwara muri ubu bwato, akaba uwa gatatu, ni umuntu ukomoka mu Budage, na we wapfiriyemo.
Hari kandi umugenzi w’Umwongereza wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara, wavanywe muri ubu bwato, ajya gusuzumirwa muri Afurika y’Epfo, asangwamo iyi virusi ya Hantavirus.
Inzego z’Ubuzima mu Bihugu binyuranye, zatangiye gushyiraho ingamba zo gukumira iyi ndwara, aho zagize ibyo zisaba abaturage babituyemo, bagomba kubahiriza.
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyatangaje ko ku ruhande rw’u Rwanda, na rwo ruticaye ubusa, kuko inzego ziri gukurikirana iby’iyi ndwara.
RBC ytangaje ko “Inzego z’ubuzima mu Rwanda zirimo gukurikiranira hafi uko indwara ya Hantavirus iherutse kugaragara muri bimwe mu Bihugu ihagaze.”
RBC yagaragaje ibyo abantu bakwiye kumenya kuri iyi ndwara, yavuze ko “iterwa na viruzi zikunze kuba mu ngungunnyi/inkegesi (rodents) cyane cyane imbeba.”
Iki Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kivuga ko abantu bashobora kwandura iyi ndwara binyuze mu guhumeka umwuka wandujwe n’inkari, ibisigazwa, cyangwa amacandwe y’ingungunnyi cyanwa inkegesi.
Nanone kandi abantu bashobora kwandura binyuze mu gukora ahantu handuye umuntu akikora ku munwa, ku zuru, cyangwa mu maso, cyangwa bakandura binyuze mu kurya cyangwa kunywa ibiribwa n’amazi byanduye.
RBC ivuga ko “Ubwoko bwa Virusi yagaragaye muri iki cyorezo bwitwa Andes Virus. Ni bwo bwoko bwonyine bwa Hantavirus buzwi bushobora kwandura hagati y’abantu, nubwo biba gacye cyane kandi bigasaba kuba abantu bicaranye umwanya muremure cyane kandi begeranye.”
Iki Kigo kandi cyagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara, birimo kugira umuriro mwinshi no gutitira, kubabara umutwe, kubabara imikaya no mu ngingo, umunaniro, kuribwa mu nda, no kugira isesemi, guhitwa no kuruka.
Mu bihe bikomeye bwo, umuntu ashobora kugira ibimenyetso birimo inkorora, guhumeka nabi, kubabara mu gatuza, ndetse akanagira indwara zikomeye z’ubuhumekero.
RBC ikagira iti “Kubera ko ibi bimenyetso bishobora gusa n’iby’ibicurane (influenza/grippe), malariya cyangwa COVID-19, ni ingenzi kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu arwaye.”
RADIOTV10








Murakoze Cyane Kubwiyinkuru reka Tugume kwirinda no gukumira.