Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu, yafatiwemo ibyemezo birimo ingamba zivuguruye zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zisaba Abaturarwanda kwikingiza byuzuye no gukomeza kubahiriza amabwiriza asanzweho nko kwambara neza udupfukamunwa.
Izi ngamba zivuguruye zafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 09 Mata 2022 iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Izi ngamba zizatangira kubahirizwa kuri iki Cyumweru tariki 10 Mata 2022, zisaba “Abanyarwanda n’abaturarwanda kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi.”
Izi ngamba zibutsa ko kwikingiza byuzuye ari uguhabwa inkingo ebyiri ndetse n’urwo gushimangira ku bujuje amezi atatu umuntu ahawe urukingo rwa kabiri.
Aya mabwiriza akomeza agira ati “Abaturage barongera gushishikarizwa kwipimisha kenshi kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi.”
Izi ngamba kandi zivuga ko abagenzi binjira mu Gihugu bakoresheje Ikibuga cy’Indenge Mpuzamahanga, bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 bakoresheje uburyo bwa Rapid Test mu gihe cy’amasaha 72 ariko bakongera gupimwa bakigera ku Kibuga cy’Indege noneho hakoreshejwe ikizamini cya PCR Test.
Ingamba zari zisanzweho zizakomeza kubahirizwa nko kuba ingendo zemewe amasaha 24 kuri 24 ndetse n’ibikorwa byinshi bikaba byemerewe gukora amasaha yose uretse bicye birimo utubari n’ibitaramo.
RADIOTV10