Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda rw’icyayi rwa Rubaya, kuko kiri kubagusha mu bihombo.
Iki kiraro cyangiritse giherereye mu Kagari ka Kabaya mu Murenge wa Kabaya gisanzwe gifasha abaturage bakora ingendo zerecyeza mu Murenge wa Muhanda wo muri Ngororero ndetse n’Umurenge wa Muringa mu Karere ka Nyabihu.
Iki kiraro cyangijwe n’imvura nyinshi yaguye mu kwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka bitewe n’amazi aturuka mu misozi yo muri aka Karere.
Habimana Eric utuye mu Murenge wa Kabaya yagize ati “Iki kiraro urabona ko cyari kidufitiye akamaro, none amazi yaraje akimanuramo hasi. Imodoka zijyana icyayi ku ruganda rwa Rubaya zisigaye zigorwa kuhanyura, ndetse n’imodoka zivana imyaka yacu mu Mirenge ya Muringa na Muhanda ziyizana hano ku isoko rya Kabaya ntizibona uko zigenda.”
Yakomeje agira ati “Icyo nasaba ni uko badufasha iki kiraro kigakorwa noneho ubuhahirane n’imigenderanire ikongera igakorwa nta nkomyi ku baturage dutuye hano muri Kabaya.”
Hakizimaba Jean D’Amour na we yagize ati “Ubuyobozi nibadufashe iki kiraro gikorwe kuko ubu imigenderabire cyane cyane ku binyabiziga ntabwo ikorwa neza uko bikwiye. Ukurikije imyaka yera muri iyi Mirenge duhana imbibi urabona ko bagorwa no kuyigeza hano ku isoko.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Niyihana Thomas yabwiye RADIOTV10 ko bamaze gukora ubuvugizi ku karere bityo batekereje ko kizakorwa kuko babona ko gikenewe gusa ngo habaye hakozwe igishoboka kugira ngo Imirenge yombi ibe ihahirana.
Ati “Iki kiraro turakizi kuko cyangijwe n’ibiza by’imvura yaguye mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2025, gusa hari kampani isanzwe ikora uwo muhanda yabaye ikoze igishoboka cyose ngo tube duhahirana.”
Iki kiraro cyangiritse cyafashaga imodoka zigana ku ruganda rw’icyayi rwa Rubaya, abahinzi n’aborozi bo mu murenge wa Muhanda mu ishyamba rya Gishwati aho bafite ibikomoka ku bworozi birimo amata.


Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10