Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abatuye hamwe mu hibasiwe n’ibiza byishe abarenga 100 mu Rwanda ubwoba bwongeye kubataha

radiotv10by radiotv10
10/10/2025
in MU RWANDA
0
Abatuye hamwe mu hibasiwe n’ibiza byishe abarenga 100 mu Rwanda ubwoba bwongeye kubataha
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu manegeka mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba yigeze kwibasirwa n’ibiza muri 2023 byahitanye abarenga 100 mu Rwanda barimo 29 bo muri aka Karere, baravuga ko bafite impungenge ko imvura nyinshi yatangiye kugwa ishobora kubagiraho ingaruka.

Abavuga ibi biganjemo abatuye mu Kagari ka Bumba mu Murenge wa Mushubati ukunze kwibasirwa n’ibiza, ndetse byanasize ingaruka zikomeye muri Gicurasi 2023 ubwo biriya biza byabaga, dore ko abahasize ubuzima bagera muri 29.

Abari bagiye gucumbikirwa mu bigo by’amashuri muri kiriya gihe bakaza no gukodesherezwa amacumbi mu gihe cy’amezi, baje gusubira mu ngo zabo, ariko ubu ubwoba ni bwose ko imvura iri kugwa ishobora kongera kubagiraho ingaruka, kandi kaba badashobora kubona uko bahimuka.

Bimenyimana Patrick yagize ati “Twebwe nta bushobozi dufite bwo kuba twakwivana hano hantu, urabona ko kuba tugeze mu gihe cy’imvura byanze bikunze dufite ubwoba ko ibiza bizongera kutugiraho ingaruka.”

Habanabashaka Emmanuel na we yagize ati “Nk’ubu iyo imvura iguye duhita tubyutsa abana tukarara duhagaze twikanga ko yatugwaho. Urumva noneho aho imvura iri kugwira ntiwasinzira kuko uba wumva isaha ku isaha inzu yakugwaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dative avuga ko abatuye mu manegeka batishoboye babaye babakodeshereje batiyumvisha uburyo aba baturage baba barasubiye aho bababujije.

Yagize ati “Ubu mu Karere kacu turi gukodeshereza abaturage barenga 400. Abatishoboye bose batuye mu manegeka twarabakodeshereje ndetse ubu turi no kububakira aho tuzabimurira, urugero nko mu Murenge wa Mushubati turi kubakayo inzu zirenga 180.”

Kugeza ubu mu Karere ka Rutsiro hari kubakwa inzu zigera muri 434 zizatuzwamo abatishoboye batuye mu manegeka, mu gihe muri uyu Murenge wa Mushubati wonyine hari kubakwamo inzu 187.

Aba baturage bavuga ko bari mu manegeka ariko ubwoba ni bwose
Bamwe bafite n’inzu zashaje cyane

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − seven =

Previous Post

Ibivugwa nyuma y’intambwe ikomeye mu guhagarika intambara ya Israel na Hamas

Next Post

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.