Bamwe mu batuye mu manegeka mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba yigeze kwibasirwa n’ibiza muri 2023 byahitanye abarenga 100 mu Rwanda barimo 29 bo muri aka Karere, baravuga ko bafite impungenge ko imvura nyinshi yatangiye kugwa ishobora kubagiraho ingaruka.
Abavuga ibi biganjemo abatuye mu Kagari ka Bumba mu Murenge wa Mushubati ukunze kwibasirwa n’ibiza, ndetse byanasize ingaruka zikomeye muri Gicurasi 2023 ubwo biriya biza byabaga, dore ko abahasize ubuzima bagera muri 29.
Abari bagiye gucumbikirwa mu bigo by’amashuri muri kiriya gihe bakaza no gukodesherezwa amacumbi mu gihe cy’amezi, baje gusubira mu ngo zabo, ariko ubu ubwoba ni bwose ko imvura iri kugwa ishobora kongera kubagiraho ingaruka, kandi kaba badashobora kubona uko bahimuka.
Bimenyimana Patrick yagize ati “Twebwe nta bushobozi dufite bwo kuba twakwivana hano hantu, urabona ko kuba tugeze mu gihe cy’imvura byanze bikunze dufite ubwoba ko ibiza bizongera kutugiraho ingaruka.”
Habanabashaka Emmanuel na we yagize ati “Nk’ubu iyo imvura iguye duhita tubyutsa abana tukarara duhagaze twikanga ko yatugwaho. Urumva noneho aho imvura iri kugwira ntiwasinzira kuko uba wumva isaha ku isaha inzu yakugwaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dative avuga ko abatuye mu manegeka batishoboye babaye babakodeshereje batiyumvisha uburyo aba baturage baba barasubiye aho bababujije.
Yagize ati “Ubu mu Karere kacu turi gukodeshereza abaturage barenga 400. Abatishoboye bose batuye mu manegeka twarabakodeshereje ndetse ubu turi no kububakira aho tuzabimurira, urugero nko mu Murenge wa Mushubati turi kubakayo inzu zirenga 180.”
Kugeza ubu mu Karere ka Rutsiro hari kubakwa inzu zigera muri 434 zizatuzwamo abatishoboye batuye mu manegeka, mu gihe muri uyu Murenge wa Mushubati wonyine hari kubakwamo inzu 187.


Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10