Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryatangiye gukora umukwabu wo kurwanya abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’abanyeshuri batabifitiye uruhushya, ndetse hakaba hafashwe imodoka 45.
Ni igikorwa cyatangiye mu cyumweru gishize, kigamije gufata imodoka zose zifashishwa mu gutwara abagenzi cyangwa abanyeshuri, zidafitiwe ibyangombwa.
Iki gikorwa kandi kiranareba na Bisi zisanzwe zikorera mu bice by’Intara, zikaba zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, na zo zikaba zizajya zifatwa.
Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, avuga ko uyu mukwabu watangiye nyuma yuko bigaragaye ko zimwe muri Koperative zitwara abagenzi zikora mu buryo budakurikije ibyangombwa zahawe ndetse ntizinakorere mu mihanda zahawe gukoreramo, ku buryo byatezaga akajagari bikanabangamira andi makoperative.
Ati “Ni yo mpamvu ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), twatangije ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga gutwara abantu n’ibintu, imodoka zigera kuri 45 zikaba zimaze gufatwa.”
SP Kayigi yavuze ko hari abafata imodoka ntoya cyane cyane izifite imyanya 7, bakazikoresha mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hakaba na bisi zikoreshwa mu Mujyi nyamara zifite uruhushya rwo gukorera mu Ntara.
Ati “Uzasanga dufashe urugero nko ku modoka zitwara abagenzi mu Ntara y’Iburasirazuba, zifatiye Nyabugogo abagenzi bagiye i Remera cyangwa i Kabuga, zahindukira nanone zigafatira i Remera n’i Kabuga, abagenzi berekeza Nyabugogo.”
Yakomeje agira ati “Ni cyo kimwe no kuri bisi zerekeza mu Ntara y’Amajyepfo, usanga zikora nk’izifite uruhushya rwo gukorera mu Mujyi wa Kigali, zifatira abagenzi ahazwi nko kuri Ruliba no ku Gitikinyoni.”
Nanone kandi hari imodoka zifashishwa mu gutwara abagenyeshuri zitabifitiye uruhushya, na zo zikaba zirebwa n’uyu mukwabu watangiye gukorwa na Polisi y’u Rwanda.
RADIOTV10