Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abatwara abagenzi n’abanyeshuri batabifitiye uburenganzira bahagurukiwe

radiotv10by radiotv10
16/10/2024
in MU RWANDA
0
Abatwara abagenzi n’abanyeshuri batabifitiye uburenganzira bahagurukiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryatangiye gukora umukwabu wo kurwanya abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’abanyeshuri batabifitiye uruhushya, ndetse hakaba hafashwe imodoka 45.

Ni igikorwa cyatangiye mu cyumweru gishize, kigamije gufata imodoka zose zifashishwa mu gutwara abagenzi cyangwa abanyeshuri, zidafitiwe ibyangombwa.

Iki gikorwa kandi kiranareba na Bisi zisanzwe zikorera mu bice by’Intara, zikaba zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, na zo zikaba zizajya zifatwa.

Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, avuga ko uyu mukwabu watangiye nyuma yuko bigaragaye ko zimwe muri Koperative zitwara abagenzi zikora mu buryo budakurikije ibyangombwa zahawe ndetse ntizinakorere mu mihanda zahawe gukoreramo, ku buryo byatezaga akajagari bikanabangamira andi makoperative.

Ati “Ni yo mpamvu ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), twatangije ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga gutwara abantu n’ibintu, imodoka zigera kuri 45 zikaba zimaze gufatwa.”

SP Kayigi yavuze ko hari abafata imodoka ntoya cyane cyane izifite imyanya 7, bakazikoresha mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hakaba na bisi zikoreshwa mu Mujyi nyamara zifite uruhushya rwo gukorera mu Ntara.

Ati “Uzasanga dufashe urugero nko ku modoka zitwara abagenzi mu Ntara y’Iburasirazuba, zifatiye Nyabugogo abagenzi bagiye i Remera cyangwa i Kabuga, zahindukira nanone zigafatira i Remera n’i Kabuga, abagenzi berekeza Nyabugogo.”

Yakomeje agira ati “Ni cyo kimwe no kuri bisi zerekeza mu Ntara y’Amajyepfo, usanga zikora nk’izifite uruhushya rwo gukorera mu Mujyi wa Kigali, zifatira abagenzi ahazwi nko kuri Ruliba no ku Gitikinyoni.”

Nanone kandi hari imodoka zifashishwa mu gutwara abagenyeshuri zitabifitiye uruhushya, na zo zikaba zirebwa n’uyu mukwabu watangiye gukorwa na Polisi y’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 1 =

Previous Post

Bahishuye ibanga ryihishe inyuma y’igituma Inka zagenewe abatishoboye zihabwa abifite

Next Post

Rwakomeje kwambikana muri Liban nubwo America yari yagiriye inama Israel

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwakomeje kwambikana muri Liban nubwo America yari yagiriye inama Israel

Rwakomeje kwambikana muri Liban nubwo America yari yagiriye inama Israel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.