Ikigo gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) cyabuze ibisobanuro ku bibazo ku mikoresheze idahwitse y’imari ya Leta birimo ameza bivugwa ko yaguzwe Miliyoni 1,2 Frw, gisabwa kwikorera isuzuma cyasanga aya mafaranga yaratikiriye muri ubu buguzi, guterateranya bakayasubiza Leta.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022 ubwo ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP/Rwanda Polytechnic) bwitabaga Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) kugira ngo bwisobanure ku bibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2021-2022.
PAC yagaragarije aba bayobozi bimwe mu bibazo by’imicungire itanoze byagaragaye muri iki kigo birimo ameza bivugwa ko yaguzwe 1 234 638 Frw (ameza amwe) ndetse n’inkuta zifashishwa mu kwigiraho gukora ‘Installation’ y’amashanyararazi (Electrical installation walls) bivugwa ko yaguzwe 885 000 Frw.
Aya meza yaguzwe ari 60, yatwaye 74 078 280 Frw yose hamwe mu gihe izo nkuta zo zaguzwe ari 45, zigatwara 39 825 000 Frw zose hamwe.
Abadepite bagize komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko ibi bikorwa bitagombaga gutwara aya mafaranga angana gutya, berekanye amafoto y’ibi bikorwa yafashwe muri Werurwe uyu mwaka, bigaraga ko biciciritse ku buryo nk’ariya meza atagombye kurenza ibihumbi 30 Frw akiri mashya.
Abayobozi bahagarariye RP babuze ibisobanuro kuri iyi micungire mibi y’imari ya Leta, basabwe gufata akaruhuko ubwo bari imbere ya PAC kugira ngo bagaruke babisobanure ariko aho bagarukiye na bwo ibisobanuro birabura.
Gusa umwe mu bayobozi b’Iki kigo, yavuze ko ariya meza yafotowe yakozwe n’umwarimu wo mu Ishuri rya Cyanika aho yafotorewe mu gihe andi abitse. Abadepite bamujije niba yaragiye gukurikirana iby’iki kibazo, araruca ararumira.
Abadepite basabye abayobozi ba RP kujya gukora igenzura, basanga koko ariya meza yaraguzwe ariya mafaranga, bakicara hamwe bakiga uburyo bagomba kugarurira Leta amafaranga yatikiriyemo.
Bababwiye ko mu gihe basanga koko ariya mafaranga yarasohotse ku meza nk’ariya, ko bagomba guterateranya bakagarurira Leta amafaranga yaba yarakoreshejwe nabi muri ubu buguzi kandi bakazerekana inyemzabwishyu bishyuriyeho.
Izi ntumwa za rubanda zavuze ko kandi ibi bagomba gukora bitarenze tariki 23 z’uku kwezi kwa Nzeri, banasabye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruhita rutangira gukora iperereza muri iki kibazo.
RADIOTV10