Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abayobozi babiri mu nzego z’ibanze bakurikiranyweho ibyaviriyemo umuturage urupfu

radiotv10by radiotv10
08/01/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu babiri barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bakurikiranyweho gukubita umuturage mu ijoro bikamuviramo urupfu.

Kagiraneza Enock, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kijote Uretse; akurikiranywe hamwe na Mugabe Matsatsa ukuriye irondo ry’umwuga muri aka Kagari.

Bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’urupfu rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Bikingi muri aka Kagari ka Kijote, wakubiswe mu ijoro ryo ku ya 24 Ukuboza 2023.

Ifungwa ry’aba bayobozi ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa.

Dr Murangira yagize ati “Bombi bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya Mukamira, ndetse dosiye yabo yarakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha.”

Dr Muragira yavuze kandi ko hakiri gushakishwa abandi bagize uruhare muri iki cyaha, n’ibimenyetso bizafasha inzego mu gukora iperereza.

Amakuru ava mu baturanyi ba nyakwigendera, avuga ko bariya bayobozi bombi bari kumwe n’irondo ryagiye mu rugo rwe mu ijoro, ubundi bakamukubita bakamunegekaza.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, avuga ko abo bantu baje bitwaje ferabeto, bageze mu rugo rwe babanza gusohora umugore we, baramuboha, bamusaba kubereka aho umugabo we yari ari.

Uyu muturage yagize ati “Hashize akanya na we arasohoka, ageze hanze batangira kumuhondagura, baramukomeretsa cyane bamugira intere.”

Nyakwigendera yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukubitwa akagirwa intere, ariko tariki 28 Ukuboza 2023, aza kwitaba Imana, aho binakekwa ko yazize inkoni yakubiswe muri iryo joro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

DRC: Ihuriro ryiyemeje gukura Tshisekedi ku butegetsi ryatangiye gushyigikirwa n’abari mu murongo w’ubutegetsi

Next Post

Uko imbwa yahombeje ba Sebuja arenga Miliyoni 5Frw

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko imbwa yahombeje ba Sebuja arenga Miliyoni 5Frw

Uko imbwa yahombeje ba Sebuja arenga Miliyoni 5Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.