Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Abayobozi baturutse mu Rwanda basogongeje Isi imikoranire n’ikipe ikomeye yayatangiranye intsinzi

radiotv10by radiotv10
28/08/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
AMAFOTO: Abayobozi baturutse mu Rwanda basogongeje Isi imikoranire n’ikipe ikomeye yayatangiranye intsinzi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, bari kumwe n’ab’Ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage, bamuritse ku mugaragaro imikoranire y’iyi Kipe na Guverinoma y’u Rwanda, ubwo iyi kipe yari igihe gukina umukino wa Shampiyona, ikananyagiramo iyo byakinnye.

Aya masezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FC Bayern Munich, yamenyekanye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ariko bivugwa ko hashize icyumweru ashyizweho umukono.

Kuri iki Cyumweru, tariki 27 Kanama 2023, ubwo ikipe ya FC Bayern yakinaga umukino wa Shampiyona na FC Augsburg, habanje kumurikwa ku mugaragaro iby’aya masezerano y’imikoranire.

Ni igikorwa cyakozwe n’abayobozi bo mu nzego nkuru z’u Rwanda, barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDC), Michaëlla Rugwizangoga, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar; aho bari kumwe na bamwe mu bayobozi ba Bayern.

Iki gikorwa cyabimburiye umukino, cyabereye muri sitade ya Allianz Arena yakira abantu ibihumbi 75 ya FC Bayern Munich yari yanakiriye uyu mukino, ikanawutsindamo ibitego 3-1, birimo bibiri bya Harry Kane, uri guhabwa ikaze muri iyi kipe.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano kandi, ni uko kuri iyi sitade hazajya hamamazwa ubutumwa buhamagarira abatuye Isi, gusura u Rwanda, muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ isanzwe inamamazwa n’andi makipe abiri akomeye ku Isi, ari yo Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Izi shampiyona eshatu [iyo mu Bwongereza, iyo mu Budage n’iyo mu Bufarasna], ni na zo zikomeye ku Isi, zikaba zose zirimo amakipe akorana n’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye muri Sitade ya Bayern
Habayeho n’ikiganiro cyo gusobanura aya masezerano

Harry Kane yatsinzemo ibitego bibiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − sixteen =

Previous Post

Bugesera: Hari impande ebyiri zitavuga rumwe ku kibagamiye rumwe

Next Post

Umutoza wa Rayon nyuma yo kwenda gufatana mu mashati n’umukinnyi aravugwaho indi myitwarire inengwa

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutoza wa Rayon nyuma yo kwenda gufatana mu mashati n’umukinnyi aravugwaho indi myitwarire inengwa

Umutoza wa Rayon nyuma yo kwenda gufatana mu mashati n’umukinnyi aravugwaho indi myitwarire inengwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.