Perezida wa Kiyovu Sports Ltd ndetse n’umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, bari bamaze iminsi bavugwaho kutumvikana, bagaragaye bari kumwe bavuye kurebana umupira bamwenyura, bisa nko gutanga abagabo ko ubu bameranye neza.
Ukutavuga rumwe hagati ya Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal na mugenzi we uyobora ikipe ya Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis, kwazamutse nyuma y’ibyagiye bitangazwa n’aba bagabo.
Mvukiyehe Juvénal yavuze ko ari we ufite ububasha ntayegayezwa ku ikipe ya Kiyovu Sports, mu gihe Ndorimana we yavuze ko Mvukiyehe ayobora agashami kamwe ka Kiyovu.
Nyuma hakomeje kumvikana amakuru ko, aba bagabo bari kurebana ay’ingwe, ndetse ko byototeye ikipe bikayigiraho ingaruka mu musaruro wayo.
Gusa ubuyobozi bw’iyi kipe ya Kiyovu Sports, bwagaragaje ko aba bagabo bameranye neza ntakibazo bafitanye, mu gihe abacukumburaga amakuru avamo imbere, bavugaga ko ishyamba atari ryeru.
Nyuma yo kutumvikana kwa Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal na mugenzi we uyobora Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis, kuri ubu umwuka ni mwiza hagati y’aba bayobozi nyuma y’ibiganiro ku mpande zombi. pic.twitter.com/WYaD6fIV2b
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) September 25, 2023
Mu butumwa, ubuyobozi bwa Kiyovu bwanyujije kuri X, hariho ifoto igaragaza Mvukiyehe na Ndorimana bicaye mu kabari bari kurebana umupira kuri televiziyo.
Ubutumwa buherekeje iyi foto, bugira buti “Umwuka muri Kiyovu sport wifashe ute? nyuma y’ibimaze igihe bivugwa?”
Nanone kandi ubuyobozi bw’iyi kipe, bwagaragaje amashusho y’aba bagabo bombi, basohoka muri ako kabari, bari kumwe baganira baseka.
RADIOTV10