Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abibonaniye n’abarwanyi ba M23 muri Kamanyola bavuze ibyo bababonyeho byabatunguye

radiotv10by radiotv10
21/02/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abibonaniye n’abarwanyi ba M23 muri Kamanyola bavuze ibyo bababonyeho byabatunguye
Share on FacebookShare on Twitter

Umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye gukora nyuma y’imisi micye ufunzwe kubera intambara yari hakurya, bituma Abanyekongo bari bahunze batangira guhunguka, bamwe banagarutse mu Rwanda gutwara ibyo bari basize, bavuga ko biboneye abarwanyi ba M23 ariko batunguwe n’ubunyamwuga bababonanye buhabanye kure n’imyitwarire ya FARDC.

Uyu mupaka wari wafunzwe ku wa Mbere nyuma yuko hari Abanyekongo bari bamaze guhungira mu Rwanda baturutse Kamanyola nyuma iyi santere iza gufatwa n’ingabo z’Ihuriro AFC/M23 ari na zo ziri kugenzura uyu mupaka.

Nyuma yuko uyu mupaka wongeye gukora, bamwe mu Banyekongo bari bahunze imirwano, batangiye gusubira iwabo kuko babona umutekano wagarutse.

Aziza Magambo ati “Ejo nagiyeyo, nasanze abasirikare ba M23 muri duwani ndabasuhuza na bo baransuhuza, nageze mu rugo nsanga ntakibazo nari nagarutse gutwara abana ubu ndatashye iwacu.”

Uretse abahunguka, hari n’abandi banyekongo baturuka hakurya baza mu Rwanda guhaha ibyo kurya bavuga ko bishimira uko bari koroherezwa bakambukira ku marangamuntu.

Tabashwa Mahara ati “Mvuye mu Rwanda guhaha ibyo kurya. M23 ikigera muri Kafunda ntabwo twirutse nta n’ubwo bigeze batwakura, ubu batwemereye kwambuka dukoresheje indangamuntu tubona uko tuza mu Rwanda gushesha imyumbati.”

Si Abanyekongo gusa bishimira umutuzo wagarutse muri Kamanyola no gufugungurwa k’umupaka, kuko n’Abanyarwanda basanzwe bambuka hafi ya buri munsi mu mirimo itandukanye irimo n’ubuhinzi, bavuga ko ubu hari impinduka bitandukanye na mbere.

Nyirahabimana Julienne agira ati “Mvuye mu murima hakurya muri Congo ibi ni ibigori nikoreye mbere bajyaga batwambura imyaka twahinze bigasaba ko tugenda tubahorera (kubaha ku byo basaruraga) ariko ubu ntakibazo.”

Umupaka wa Kamanyola ufasha abaturage b’impande zombi mu buhahirane bushingiye ku bucuruzi bw’ibiribwa, wari wafunzwe ku wa Mbere w’iki cyumweru kubera imirwano, nyuma umutwe wa M23 uza gushwiragiza ingabo za Leta ya Congo zari kumwe n’iz’u Burundi na Wazalendo.

M23 ni yo icunga Kamanyola
Ku mupaka inzira zongeye kuba nyabagendwa
Abacuruzi na bo bongeye kwambuka

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku bihano America yafatiye General (Rtd) James Kabarebe

Next Post

The “axis of evil”

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
The “axis of evil”

The "axis of evil"

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.