Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abigiye kuri Buruse ya Leta banze kwishyura basabwe kurya bari menge ko hari ikibategereje

radiotv10by radiotv10
31/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abigiye kuri Buruse ya Leta banze kwishyura basabwe kurya bari menge ko hari ikibategereje
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, ivuga ko hari abize ku nguzanyo ya Leta, ubu bakaba bari no mu myanya myiza ariko banze kwishyura, gusa ikavuga ko bitinde bitebuke bose bagomba kuzishyura ndetse ko hari n’ibyo bashobora kuzakomwaho mu gihe batarishyura.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 ubwo hamenyekanishwaga itegeko rishya rijyanye no kwishyuza abantu bose bize bahawe inguzanyo y’inkunga ya Leta.

Imyaka itandatu irashize Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere DRB ihawe umukoro wo kwishyuza amafaranga Leta yatanze ku banyeshuri bize muri kaminuza ku nguzanyo ya Leta kuva mu myaka 37 ishize.

Ni amafaranga yatanzwe ku banyeshuri aherekejwe n’amabwiriza y’uburyo butatu butandukanye bijyanye n’igihe bigiye.

Ariko icyo bahuriraho ni uko batishyura nubwo hatagaragazwa umubare w’abari mu mpapuro z’abo basabwa kwishyura.

BRD ivuga ko kuva muri 2016 ihawe izi nshingano zo kwishyuza izi nguzanyo, imaze kwishyuza abantu ibihumbi 29, bishyuye miliyari 21 Frw.

Iyi banki itangaza ko abatari bishyura ari bo benshi, kandi ko hari gukorwa igikorwa cyo kubamenya, kandi ko nibamara kuboneka, hari itegeko ryamaze kwemezwa ribaha imbaraga zo kwishyura ku ngufu ndetse bigaherekezwa n’ibihano.

Umuyobozi Mukuru w’ Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Dr. Rose Mukankomeje avuga ko hari n’abanze kwishyura kandi bari mu myanya myiza bahembwa agatubutse.

Avuga ko abantu banze kwishyura ari benshi kandi ko mu gihe bakwishyura byatanga umusanzu mu gutanga inguzanyo zafasha barumuna babo cyangwa abana babo na bo kuba bakomeza amasomo.

Ati “Abantu bose bishyuriwe, ni benshi kandi, bari mu myanya myiza hari n’abari mu rwego bita informal, hari abacururiza mu kirere na ba bandi ba mituyu. Buri muntu wese niyo twashyiramo rimwe buri wese agenda yishyura, rwose dushobora kuba twabona amafaranga menshi tukaba twafasha abana bacu.”

Dr Mukankomeje avuga ko hari n’abagaruka bagasaba inguzanyo yo kujya kwiga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, kandi batarishyura n’ayo bishyuriwe mu bindi byiciro.

Ati “Tukamubaza tuti ‘none se wishyuriwe nande?’ ati ‘nishyuriwe na Leta’ tuti ‘warishyuye se?’ ati ‘Oya, nta mafaranga ndabona’. None se hari umuntu uguhera ideni ku rindi?”

Uyu muyobozi w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza, akomeza aburira abanze kwishyura ko igihe kizagera bakishyuzwa.

Ati “Ntacyo bitwaye, ideni ntirisaza, cyakora ntabwo tuzaryishyuza umwana kubera ko se yananiwe kwishyura, tuzaryishyuza wa wundi wabonye umurimo. Ariko hari n’igihe hazagera wajya gusaba ideni muri BRD cyangwa mu yindi banki y’ubucuruzi, basanga ufite ideni ryo kuba warize na byo bikaba byagukanda.”

BRD igira inama umuntu wese uzi ko yize ku nguzanyo ya Leta, yaba ufite akazi n’utagafite, bose bakwiye kwimenyekanisha mu gihe bamaze imyaka ibiri bararangije kwiga.

Iyi Banki ivuga ko uburyo bushya bwashyizweho, buzayifasha gukurikirana abantu bose barebwa no kwishyura izi nguzanyo, ku buryo mu minsi iri imbere bazajya babimenyeshwa.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − three =

Previous Post

DRC: Podium yagombaga kuzifashishwa na Papa yahanutse bitunguranye

Next Post

Hashyizwe mu myanya abayobozi barimo abafite amazina azwi mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hashyizwe mu myanya abayobozi barimo abafite amazina azwi mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda

Hashyizwe mu myanya abayobozi barimo abafite amazina azwi mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.