Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abijanditse mu butekamutwe bwijujutirwa na benshi mu Rwanda akabo kashobotse

radiotv10by radiotv10
21/08/2024
in MU RWANDA
0
Abijanditse mu butekamutwe bwijujutirwa na benshi mu Rwanda akabo kashobotse
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize hanze amabwiriza yo gukumira no kurwanya ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Telefone, arimo ko Sim Card izajya igaragara ko ibukoreshwamo izajya ikurwa ku murongo ndetse n’izindi zose zihuriye irangamuntu zibaruyeho.

Hamaze iminsi humvikana abatekamutwe bahamagara abantu bababwira ko batsindiye amafaranga kandi ko kugira ngo bayabone bagomba kubabwira ijambo ry’ibanga rya Mobile Money yabo, ndetse n’abohereza abantu ubutumwa bababwira ngo “ya mafaranga uyohereze kuri iyi nimero…”

Bamwe mu badashishoje bohererezwa ubu butumwa kimwe n’abahamagarwa n’abo batekamutwe, babiba amafaranga yabo, ntibabone n’aho babariza.

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize hanze amabwiriza ruvuga ko agamije “gukumira no kurwanya ubujura n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, by’umwihariko ibikorerwa kuri telefone.”

Muri aya mabwiriza, RURA ivuga ko “Serivisi zo kwibaruzaho simukadi cyangwa gukora “SIM swap” zizajya zitangirwa gusa mu nyubako zagenwe n’ibigo by’itumanaho; ahandi nko ku mihanda, kuri za kiyosike no mu ngo ntibyemewe.”

Amabwiriza ya RURA akomeza agira ati “Simukadi izajya igaragara mu bikora by’ubujura, cyangwa mu bindi byaha, izajya ivanwa ku murongo, hamwe n’izindi simukadi zose zibaruye ku ndangamuntu ya nyirayo.”

RURA kandi yaboneyeho kwibutsa ko abakozi bose b’ibigo by’itumanaho cyangwa ababihagarariye bazwi nka Agent, bazajya bagaragarwaho ibikorwa by’ubujura cyangwa bindi byaha bikorerwa kuri telefone, bazajya babihanirwa.

RURA ikomeza inagira inama abantu kwirinda kuba batiza simukadi zibabaruyeho “mu rwego rwo kwirinda ko ishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura, cyangwa ibindi byaha bikorwa hifashishijwe simukadi”

Igakomeza igira iti “Gushishoza mu gihe muhamagawe cyangwa mwakiriye ubutumwa bubasaba amafaranga ndetse n’ubundi bushukanyi bwiyitirira ibigo byitumanaho n’izindi nzego zitandukanye.”

Nanone kandi abantu basabwe kujya bagenzura simukadi zibabaruyeho cyangwa no kuziyandukuzaho bakoresheje uburyo bwagenwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 2 =

Previous Post

Hashyinzwe hanze ukuri ku byavugishije benshi byagaragaye kuri The Ben n’umukobwa w’ikimero

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: Urwunguko rwa Banki Nkuru y’u Rwanda rwagabanyijwe hagaragazwa n’ibyashingiweho

Related Posts

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda
MU RWANDA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Urwunguko rwa Banki Nkuru y’u Rwanda rwagabanyijwe hagaragazwa n’ibyashingiweho

AMAKURU AGEZWEHO: Urwunguko rwa Banki Nkuru y’u Rwanda rwagabanyijwe hagaragazwa n’ibyashingiweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.