• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abo mu Mudugudu wapfushije abantu batandatu muri Nyabihu baravuga ko ari ishyano ryabagwiririye

radiotv10by radiotv10
16/06/2026
in MU RWANDA
0
Abo mu Mudugudu wapfushije abantu batandatu muri Nyabihu baravuga ko ari ishyano ryabagwiririye
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Arusha, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu baravuga ko bashenguwe n’impfu z’abantu batandatu bikekwa ko bazize inzoga itujuje ubuziranenge, bagiye bapfa inkurikirane.

Ni impfu bikekwa ko zatewe n’inzoga y’inkorano ikorwa mu birimo alukolo, tineur na kanyanga banyoye mu Mudugudu wa Bukinanyana mu Kagari ka Arusha.

Uwa mbere mu bapfuye, yitabye Imana ku wa Gatandatu mu gihe uwa gatandatu ari umushumba bamusanze mu kiraro kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko amakuru y’impfu z’aba bantu, yababereye ishyano ryabagwiriye kuko aba baturanyi babo bitabye Imana mu buryo butunguranye.

Duhimbaze Fiston agira ati “Wumvaga umwe ngo yapfuye, mu wundi mwanya ngo hapfuye undi, ariko urupfu rwabo rwatubababaje, gusa niba bari kumwe ntabwo natwe tubizi.”

Ntezirindi Theogene na we yagize ati “Ni kwa kundi umuntu ayinywa ukumva ngo umuntu yapfuye mu gitondo, ukabaza aho yanywereye ukahamenya, undi ukurikiyeho arapfa umenye ahantu yanywereye.”

Aba baturage bavuga ko uwa mbere witabye Imana azize iyi nzoga, ari umukecuru, wakurikiwe n’undi washizemo umwuka ku Cyumweru, bakemeza kandi ko bose bari banyoye iyo nzoga.

Turikubwayo Bernard avuga ko aba bantu bose bagiye bapfa mu buryo bw’amarabira, kuko bamwe bari babaherukaga ari bazima, bakajya kumva bakumva ngo bitabye Imana.

Ati “Mbese ni agahinda mbega birababaje cyane ntawamenya uko abibara, kugira ngo ube uri kumwe n’umuntu nimugoroba, mu kandi kanya wumve ngo agiye kwa muganga, mu kandi kanya ngo ahise agwa mu Bitaro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette wanagiranye ikiganiro n’abaturage kuri uyu wa Mbere, yavuze ko bakurikije amakuru y’ibanze yakusanyijwe n’inzego, agaragaza ko bariya bantu bazize ibyo bariye cyangwa banyoye bitujuje ubuziranenge, kuko babanje gutaka ko baribwa ibice binyuranye nko mu nda n’umutwe.

Yaboneyeho kugira inama abaturage kutajya barya cyangwa banywa ibyo batazi aho byaturutse cyangwa batakoreye ubushishozi buhagije byumwihariko inzoga z’inkorano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two − 2 =

Previous Post

Ibyabaye ku munyezamo wa Cape Verde ni nk’ibitangaza nyuma yo kwigaragaza mu mukino w’Igikombe cy’Isi

Related Posts

Huye: Bavuze ko umwaka bamaze badafite umuyobozi w’Akagari wababereye uw’ibibazo

Huye: Bavuze ko umwaka bamaze badafite umuyobozi w’Akagari wababereye uw’ibibazo

by radiotv10
16/06/2026
0

Abaturage bo mu Kagari ka Buvumu, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze hafi umwaka badafite Umunyamabanga...

How small decisions shape your future

How small decisions shape your future

by radiotv10
16/06/2026
0

It’s easy to believe that the future is shaped by big moments, major opportunities, life-changing decisions, or sudden breakthroughs. But...

Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu batandatu bikekwa ko bishwe n’inzoga banyoye

Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu batandatu bikekwa ko bishwe n’inzoga banyoye

by radiotv10
15/06/2026
0

Mu Kagari ka Arusha mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, haravugwa urupfu rukiri urujijo rw’abantu batandatu barimo bane...

Irebere inyubako zigezweho z’Ibitaro bya Masaka bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubuvuzi

Irebere inyubako zigezweho z’Ibitaro bya Masaka bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubuvuzi

by radiotv10
15/06/2026
0

Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, huzuye Ibitaro byubatse mu cyanya cyahariwe ibikorwa by’ubuvuzi...

Eng.-Rwanda and South Africa Foreign Ministers to Hold Bilateral Talks in Pretoria

Eng.-Rwanda and South Africa Foreign Ministers to Hold Bilateral Talks in Pretoria

by radiotv10
15/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is expected in Pretoria, South Africa, where he will...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abo mu Mudugudu wapfushije abantu batandatu muri Nyabihu baravuga ko ari ishyano ryabagwiririye

Ibyabaye ku munyezamo wa Cape Verde ni nk’ibitangaza nyuma yo kwigaragaza mu mukino w’Igikombe cy’Isi

Huye: Bavuze ko umwaka bamaze badafite umuyobozi w’Akagari wababereye uw’ibibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.