Abofisuye bakuru 34 bo mu Bihugu icyenda (9) byo ku Mugabane wa Afurika, biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), bari mu rugendo-shuri muri Qatar ruzamara icyumweru.
Aba Bofisiye biga mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze, batangiye uru rugendo shuri muri Qatar ku Cyumweru tariki 28 Mata 2024.
Ni muri gahunda y’amasomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri, aho kuri iyi nshuro yayo ya 12, yitabiriwe na ba Ofisiye baturuka mu bihugu 9 by’Afurika ari byo; u Rwanda, Botswana, Somalia, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Sudani y’Epfo na Tanzania.
Ku nsanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ubutabera n’imiyoborere myiza nk’inkingi y’amahoro n’umutekano”, uru rugendo shuri rwateguwe mu rwego rwo kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri n’akazi gakorerwa aho basura n’uruhare bigira mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera ndetse n’amahoro n’umutekano.
Ku munsi wa mbere w’urugendo-shuri, basuye ishuri rya Polisi rya Doha, bakirwa na Perezida w’iryo shuri, Brig. Gen Abdul Rahman Majid al-Sulaiti.
Batemberejwe muri iryo shuri, berekwa ibice bitandukanye birigize birimo ibyumba bitangirwamo amahugurwa atandukanye arimo ajyanye no gukumira ibyaha, ipererereza no gukurikirana ibyaha ndetse n’ahatangirwa imyitozo yo kurasa.
Biteganyijwe ko muri uru rugendo-shuri bazasura Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, Inzu ndangamurage ya Qatar n’ahandi hatandukanye.
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, Commissionner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko urugendo-shuri rukorwa n’abanyeshuri; haba urukorerwa imbere mu Gihugu n’urwo hanze, biba biri muri gahunda y’amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru bo mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko kugira ngo bibafashe kunguka ubumenyi ku bikorerwa mu kazi no kubihuza n’inyigisho bigiye mu ishuri.
Ba ofisiye bakuru mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bamara igihe cy’umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC), bahabwa amasomo akubiye mu bice bitandukanye, arimo ay’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere n’ajyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
RADIOTV10