Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Afana Rayon, akunda ifiriti, film ziteye ubwoba…- Miss Muheto yahishuye byinshi kuri we

radiotv10by radiotv10
24/03/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Afana Rayon, akunda ifiriti, film ziteye ubwoba…- Miss Muheto yahishuye byinshi kuri we
Share on FacebookShare on Twitter

Miss Nshuti Muheto Divine wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, yahishuye byinshi kuri we, avuga ko asanzwe ari umukunzi wa Rayon na Manchester United, akaba akunda film ziteye ubwoba ndetse ngo iyo agiye ku meza agasangaho ifiriti ahita amwenyura.

Nshuti Muheto Divine wegukanye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryasojwe mu mpera z’icyumweru gishize, yahishuye bimwe mu biteye amatsiko kuri we birimo ibyo akunda kurya, amakipe akunda ndetse n’uburyo yiyumvaga akimara gutangazwa ko yegukanye ikamba.

Miss Nshuti Muheto Divine yavuzweho cyane ubwo yinjiraga muri iri rushanwa, bamwe bavuga ko ari we ukwiye ikamba mu gihe abandi babirwanyaga bavuga ko batangiye kumukorera ubukangurambaga muri iri rushanwa ryanavuzweho uburiganya.

Avuga ko ibyamuvugwaho bimwe byamuteraga imbaraga zo gukora cyane kugira ngo aryegukane koko.

Ati “Ibitekerezo byazaga bimwe ari bibi ibindi ari byiza, ikintu nakoze nibanze ku byiza bimpa imbaraga zo kuba nakomeza gukora.”

Mu kiganiro yagarutse kuri byinshi birimo ibihe bidasanzwe yagiriye mu mwiherero, icyakomeje kumuha imbaraga zo gukora cyane, yanagarutse kuri bimwe mu biteye amatsiko kuri we.

Abahanzi nyarwanda akunda, barimo Mike Kayihura, Bruce Melodie ndetse n’abanyamahanga nk’umuraperi mpuzamahanga, Drake n’umunyamerika Kendrick Lamar, na Beyonce.

Naho ku bijyanye n’umupira, avuga ko ajya awukurikira ndetse ko asanzwe afana Rayon mu Rwanda na Manchester United mu mahanga.

Uyu munyarwandakazi uvuga ko akunda guseka, avuga ko iyo agiye ku meza agasangaho ifiriti, amwenyura kuko asanzwe ayikunda, agakunda kubyino imbyino zigezweho ubundi no kureba film ngo ni ibintu bye by’umwihariko akaba akunda film ziteye ubwoba [Horror].

Ati “impamvu nkunda film ziteye ubwoba, ziba zifite inkuru utazi uko izarangira, akenshi film zisanzwe [adventure, drama, romantic] uba ukekeranya ngo zishobora kuzarangira wenda bariya babanye ishobora kurangira uriya agiye mu kindi Gihugu ariko ikiza cya horror movie uhora utegerezanyije amatsiko ikintu cyose kigiye kuba…ni byo byiza kurenza ibintu ushobora gutekereza uko bizarangira.”

Nshuti Divine Muheto

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + twenty =

Previous Post

Uganda: Perezida w’Inteko wapfuye habura iminsi micye ngo agire isabukuru yayizihirijwe n’umuryango we

Next Post

U Bwongereza bwahaye Ukraine Misile 6.000 na Miliyoni 25£ byo guhangana n’u Burusiya

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Bwongereza bwahaye Ukraine Misile 6.000 na Miliyoni 25£ byo guhangana n’u Burusiya

U Bwongereza bwahaye Ukraine Misile 6.000 na Miliyoni 25£ byo guhangana n’u Burusiya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.