Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje intwaro nyinshi zirimo izirasa kure yambuye ingabo z’u Burundi ziri gufasha FARDC bahanyanye, inerekana impuzankano z’igisirikare cya kiriya Gihugu, ndetse inerekana inzirakarengane z’abaturage bishwe n’aba basirikare.
Ni mu mashusho yashyizwe hanze mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ukuboza 2025, aho Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, Col Willy Ngoma, yerekanye ibi bikoresho bya gisirikare.
Ibi bikoresho birimo imbunda zirimo n’izikomeye, amasasu arimo n’ibisasu binini; AFC/M23 ivuga ko byasizwe n’uruhande bahanganye rugizwe n’Ingabo z’u Burundi zabonye urugamba ruhinanye, zigakizwa n’amaguru.
Muri aya mashusho yafashwe kuri uyu wa Kabiri, Col Willy Ngoma agaragaza kandi impuzankano z’igisirikare cy’u Burundi, zari zambawe na bamwe mu basirikare bari bahanganye, aho yavuze ko ibi byafatiwe aho urugamba rugeze, nyuma yo kwirukana ingabo z’u Burundi zari zashinze ibirindiro mu kigo cy’ishuri.
Yagize ati “Nk’uko twabibabwiye, Perezida Ndayishimiye akorana na Felix Tshisekedi, bakomeje umugambi wabo w’imirwano, bakomeje kwica abaturage b’abasivile, yewe baragenda bakanafata ibigo by’amashuri, aha ni ho hari ibirindiro byabo, mu ishuri.”
Akomeza agira ati “Murebe ibyo bataye bagahunga, murabibonye neza ko hano handitse ngo ‘Repubulika y’u Burundi’ [agaragaza impuzankano za gisirikare zatawe n’aba basirikare] ku mpuzankano zabo.”
Yavuze ko mu ntwaro bataye, harimo izimenyerewe mu rugamba, zirimo SMG ndetse na Mortier 60mm, ndetse anerekana n’amaranka yabo, arimo irya Major, ryatawe n’umusirikare ufite iri peti, ndetse anerekana bimwe mu byangombwa bya gisirikare byatawe n’aba basirikare bigaragaza ko ari aba Repubulika y’u Burundi.
Intwaro zasizwe n’aba Barundi kandi, zirimo izari zigifunitse, ziri mu masanduku n’ibikarito byanditseho ko ari Igisirikare cy’u Burundi.
Col Willy Ngoma avuga ko bibabaje kubona igisirikare cy’ikindi Gihugu kigwa mu mutego w’ubutegetsi bubi bufite umugambi wo kwirimburira abaturage, na cyo kikava mu Gihugu cyacyo kikajya gutanga umusanzu muri uwo mugambi mubisha.
Ati “Ibi byose ni Ndayishimiye [Perezida w’u Burundi] ubikora, bakaza kwica Abanyekongo. Abarundi bakwiye kureba kure bakumva ko kuza muri Congo bazahahurira n’akaga gakomeye. Namwe nimurebe kugira ngo na bo baze mu kigo cy’ishuri, bagatekesha intebe z’abanyeshuri, ni ibintu bibabaje cyane.”
AFC/M23 yerekanye ibi byose nyuma y’icyumweru urugamba muri Kivu y’Epfo ruhinduye isura, ahamaze iminsi hari imirwano ikomeye, mu gihe iri Huriro rirwanya ubutegetsi bwa DRC, rivuga ko ryiyemeje gufata Uvira mu rwego rwo kuburizamo iyi migambi yari ikomeje gushyira mu kaga Abanyekongo.


RADIOTV10










