Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yagaragaje ko ishobora kuba yiteguye urugamba rukomeye

radiotv10by radiotv10
03/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya ku cyemezo cyari cyafashwe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro rya AFC/M23 riravugwaho gukaza imbaraga mu bice byinshi bisanzwe birimo ibirindiro by’abarwanyi baryo birimo ibyo muri Masisi na Walikale, bivugwa ko bigamije kujya gufata umujyi wa Pinga.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko abagihaye amakuru benshi bemeza ko uku gukaza ibirindiro bya AFC/M23 byatangiye mu mpera z’icyumweru gihshize aho ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi hagaragaye imodoka zitwaye abasirikare n’ibikoresho mu bice bya Masisi-Nyabiondo-Kasopo ndetse na za Nyabiondo-Kinyumba muri Teritwari ya Masisi.

Amakuru ava mu gace ka Nyabiondo, avuga ko amakamyo arindwi yo mu bwoko bwa Kamaz yageze muri uyu mujyi mu ijoro ryo ku wa Gatanu, bucyeye bwaho ku wa Gatandatu haza andi ane.

Nanone kandi abasirikare ndetse n’ibikoresho byinshi, byoherejwe mu gace ka Kinyumba ku ruzitiro rwa Nyabiondo-Mutongo, ndetse no mu gace ka Kasopo ku ruzitiro rwa Kaandja-Buhimba, muri Teritwari ya Masisi kimwe no mu gace ka Kashebere n’aka Kibati, muri Teritwari ya Walikale.

Iki kinyamakuru kivuga ko aya makuru cyayahamirijwe na bamwe mu bayobozi mu nzego bwite za Leta n’iz’umutekano muri ibi bice bikomeje kongerwamo imbaraga n’ihuriro rya AFC/M23.

Nanone kandi ku bice bishyira Kalembe-Kalonge-Pinga, kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, hagaragaye n’ubundi urujya n’uruza rw’abasirikare n’ibikoresho bigamije kongerera imbaraga ibirindiro by’abarwanyi b’iri Huriro.

Uwo muri Gurupoma ya Kisimba wahaye amakuru iki kinyamakuru, avuga ko AFC/M23 yakoresheje inama abaturage ba Kalembe, ndetse ko muri iyo nama iri Huriro ryemeje ko rigiye kurwana rishaka kubohoza umujyi wa Pinga. Nanone kandi undi watanze amakuru avuga ko mu gace ka Mpety hoherekwe intwaro za rutura zigamije gutangiza ibi bitero.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − eighteen =

Previous Post

Uko ijambo Fayulu yahereyemo ubutumwa Kabila rishobora kumuhuza na Tshisekedi batavuga rumwe

Next Post

Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko muri Asia yasuye Algeria yo mu Majyaruguru ya Afurika

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko muri Asia yasuye Algeria yo mu Majyaruguru ya Afurika

Perezida Kagame nyuma y’uruzinduko muri Asia yasuye Algeria yo mu Majyaruguru ya Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.