Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryababajwe n’urupfu rwa Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa Diyoseze ya Goma, witabye Imana ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu itangazo ryo kwihanganisha ryashyizwe hanze n’iri Huriro AFC/M23 mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025, ryagaragaje agahinda ryatewe n’uru rupfu rwa Musenyeri Ngabu.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Délion Kimbulungu Mutangala, Umunyamabanga Uhoraho Wungirije wa AFC/M23, ritangira rivuga ko iri Huriro ryashenguwe n’itabaruka rya Nyiricyubahiro Musenyeri Faustin Ngabu, Umushumba wa Goma wari mu kiruhuko cy’izabukuru witabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025 muri hôpital Charité maternelle.
Rikomeza rigira riti “Muri ibi bihe by’akababaro, Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) yifatanyije mu masengesho ndetse yihanganishije byimazeyo umuryango wa Nyiricyubahiro Musenyeri Faustin Ngabu, ndetse n’umuryango mugari wose wa Gikristu muri Goma.”
AFC/M23 ikomeza igaragaza ko Kiliziya Gatulika ibuze umuntu w’ingenzi, umushumba wari ufite umuhamagaro ushikamye, “umuntu w’umunyamahoro waharaniraga ubutabera” kandi akaba yari afite ukwemera gushyitse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byumwihariko mu burasirazuba bw’iki Gihugu bwakunze kuzahazwa n’ibibazo byasabaga abantu bafite umuhate nk’uwe.
Iri Huriro rigakomeza rigira riti “Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye ariko umurage we uzaguma mu masengesho yacu, mu bikorwa byacu by’impinduramatwara ndetse no mu rugendo rwacu rwo guharanira ibyiza.”
AFC/M23 kandi yaboneyeho gutangaza ko yifatanyije na Kiliziya yose, byumwuhariko iyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bwo kubura uyu mushumba w’intangarugero.
RADIOTV10











