Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura abarwanyi baryo mu Mujyi wa Uvira, ariko ko icyazabashimisha kurushaho, ari ukuzabona abatuye uyu mujyi barindwa inkozi z’ibibi z’uruhande bahanganye.
Byatangajwe n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Betrand Bisimwa mu butumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, nyuma y’umunsi umwe iri Huriro ritangiye gukura abarwanyi baryo muri uyu Mujyi ryari riherutse kubohoza.
Yagize ati “Ni byiza cyane kubona ingabo za M23 ziva muri Uvira, ariko byazaba byiza kurushaho kubona Uvira n’abaturage bayo bafite umutekano, bakarindwa abarwanyi b’inkozi z’ibibi ndetse n’ingengabitekerezo yabo.”
AFC/M23 yari yafashe Umujyi wa Uvira mu cyumweru gishize, aho yabyemeje tariki 10 Ukuboza 2025, ariko nyuma y’iminsi itanu, tariki 16 Ukuboza itangaza ko yemeye kurekura uyu mujyi nyuma yo kubisabwa n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.
Mu itangazo ry’iri Huriro ryo kurekura uyu mujyi, ryavuze ko ryifuza ko uzasigaramo ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, kugira ngo ryizere ko nta bindi bikorwa bibi bizongera kuwubamo nk’ibyakorwaga n’uruhande bahangaye rugizwe na FARDC, igisirikare cy’u Burundi n’imitwe nka FDLR na Wazalendo.
Ubwo iri Huriro ryatangaza ko rigiye gukura abarwanyi baryo muri uyu Mujyi, abawutuyemo baramukiye mu mihanda bagaragaza ko batishimiye iki cyemezo, kuko bari bamaze kabiri basinzira batabuzwa umutekano n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.
AFC/M23 yavuze ko gufata kiriya cyemezo cyo kurekura uriya mujyi, bigamije guha amahirwe inzira z’ibiganiro biri kubera i Doha bihuza iri Huriro na Leta ya Congo Kinshasa.
RADIOTV10










