Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwamaganiye kure raporo z’Umuryango w’Abibumbye ziyishinja kugira uruhare mu mpfu z’abasivile benshi muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga ko ibizikubiyemo ari ibinyoma byambaye ubusa.
Uku kwamagana izi raporo zirimo iy’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu UNJHRO (UN Joint Human Rights Office) ndetse n’iya Komisiyo y’uyu Muryango ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR), bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki kuri uyu wa Kane tariki 07 Kanama 2025.
Izi Raporo zasohotse tariki 28 Nyakanga n’iya 06 Kanama 2025 zivuga ko AFC/M23 yagize uruhare mu mpfu z’abantu 488 barimo 169 bo muri Raporo ya mbere n’abandi 319 mu yindi, Kanyuka avuga iri Huriro “ryamaganye ryivuye inyuma ibi birego by’ibinyoma” ibizikubiyemo.
Kanyuma akomeza avuga ko ibikubiye muri izi raporo, biri mu murongo wamaze gufatwa na zimwe mu nzego z’Umuryango w’Abibumbye ziyemeje kubogama no gutangaza ibinyoma bidafitiwe ibimenyetso.
Agaragaza iburabimenyetso ry’ibi byatangajwe muri izi raporo, Kanyuka yagize ati “Ibice byavuzwe muri raporo (Kanyakiri, Kigaligali, Dubai, Katanga, Lubumbashi, kasave, Kakoro na Busesa) biri muri Pariki ya Virunga, igice gikumiriwe, ahabujijwe gukorerwa ibikorwa by’ubuhinzi. Ni gute abahinzi biciwe mu bice bidakorerwamo ubuhinzi?”
Kanyuka uvuga ko UNJHRO yatangaje amakuru itakoreye ubugororangingo itanabanje kureba ukuri kwayo, yavuze ko ubuyobozi bw’uyu muryango bufite icyicaro i Kinshasa, butangaza amakuru bwahawe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, aho kugira ngo bwikorere ubugenzuzi ku giti cyabo.
Kuri Raporo ya OHCHR, Kanyuka avuga ko abatangabuhamya b’ibanze bayo muri iriya raporo yabo, ari Wazalendo, FDLR, RUD Urunana ndetse na Raporo y’Inama y’Urubyiruko rwo muri Teritwari ya Rutshuru, akavuga ko ari “igisebo” kubona bashingira ku makuru bahawe n’aba bantu barimo imitwe yitwaje intwaro ihora yica abantu.
Ati “Ni gute Imiryango itari no mu bice byabohojwe yatanga amakuru yizewe? Turasaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi hagatumirwa imiryango yatanze raporo ikarigiramo uruhare.”
Umuvugizi wa AFC/M23 kandi yagaragaje ko izi raporo ziba zifite icyizihishe inyuma n’abaziri inyuma, kuko zirengagiza ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge muri kivu y’Epfo ndetse n’Aba-Hema mu Ntara ya Ituri, bukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abambari babwo.
Kanyuma yasabye ko iyi miryango yakoze izi raporo izitesha agaciro kandi igasaba imbabazi abantu bose, ndetse hakanakorwa iperereza ryigenga muri biriya bice byavuzwemo ibi birego by’ibinyoma.
RADIOTV10