Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

radiotv10by radiotv10
08/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwamaganiye kure raporo z’Umuryango w’Abibumbye ziyishinja kugira uruhare mu mpfu z’abasivile benshi muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga ko ibizikubiyemo ari ibinyoma byambaye ubusa.

Uku kwamagana izi raporo zirimo iy’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu UNJHRO (UN Joint Human Rights Office) ndetse n’iya Komisiyo y’uyu Muryango ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR), bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki kuri uyu wa Kane tariki 07 Kanama 2025.

Izi Raporo zasohotse tariki 28 Nyakanga n’iya 06 Kanama 2025 zivuga ko AFC/M23 yagize uruhare mu mpfu z’abantu 488 barimo 169 bo muri Raporo ya mbere n’abandi 319 mu yindi, Kanyuka avuga iri Huriro “ryamaganye ryivuye inyuma ibi birego by’ibinyoma” ibizikubiyemo.

Kanyuma akomeza avuga ko ibikubiye muri izi raporo, biri mu murongo wamaze gufatwa na zimwe mu nzego z’Umuryango w’Abibumbye ziyemeje kubogama no gutangaza ibinyoma bidafitiwe ibimenyetso.

Agaragaza iburabimenyetso ry’ibi byatangajwe muri izi raporo, Kanyuka yagize ati “Ibice byavuzwe muri raporo (Kanyakiri, Kigaligali, Dubai, Katanga, Lubumbashi, kasave, Kakoro na Busesa) biri muri Pariki ya Virunga, igice gikumiriwe, ahabujijwe gukorerwa ibikorwa by’ubuhinzi. Ni gute abahinzi biciwe mu bice bidakorerwamo ubuhinzi?”

Kanyuka uvuga ko UNJHRO yatangaje amakuru itakoreye ubugororangingo itanabanje kureba ukuri kwayo, yavuze ko ubuyobozi bw’uyu muryango bufite icyicaro i Kinshasa, butangaza amakuru bwahawe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, aho kugira ngo bwikorere ubugenzuzi ku giti cyabo.

Kuri Raporo ya OHCHR, Kanyuka avuga ko abatangabuhamya b’ibanze bayo muri iriya raporo yabo, ari Wazalendo, FDLR, RUD Urunana ndetse na Raporo y’Inama y’Urubyiruko rwo muri Teritwari ya Rutshuru, akavuga ko ari “igisebo” kubona bashingira ku makuru bahawe n’aba bantu barimo imitwe yitwaje intwaro ihora yica abantu.

Ati “Ni gute Imiryango itari no mu bice byabohojwe yatanga amakuru yizewe? Turasaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi hagatumirwa imiryango yatanze raporo ikarigiramo uruhare.”

Umuvugizi wa AFC/M23 kandi yagaragaje ko izi raporo ziba zifite icyizihishe inyuma n’abaziri inyuma, kuko zirengagiza ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge muri kivu y’Epfo ndetse n’Aba-Hema mu Ntara ya Ituri, bukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abambari babwo.

Kanyuma yasabye ko iyi miryango yakoze izi raporo izitesha agaciro kandi igasaba imbabazi abantu bose, ndetse hakanakorwa iperereza ryigenga muri biriya bice byavuzwemo ibi birego by’ibinyoma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 10 =

Previous Post

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Next Post

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Related Posts

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

by radiotv10
12/01/2026
0

Umutwe w'inyeshyamba uzwi nka Bakata Katanga wakozanyijeho n'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yabereye mu gace...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

IZIHERUKA

What emotional intelligence means and why it’s important
MU RWANDA

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

12/01/2026
Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

12/01/2026
Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

What emotional intelligence means and why it’s important

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.