Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko rigiye gukora ibishoboka byose rigahagarika ibikorwa bibi biri gukorwa n’uruhande bahanganye, nyuma yuko rukomeje kurenga ku gahenge kemejwe ahubwo rugakoresha intwaro zikomeye zihitana inzirakarengane nyinshi.
Byatangajwe n’iri Huriro rigizwe n’Abanyekongo biyemeje guhagarika ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi bwa DRC bufatanyije n’imitwe irimo FDLR, Ingabo z’u Burundi ndetse n’abacancuro.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka ryagiye hanze kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025, yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwenyegeza no ibikorwa bibi birenga ku gahenge kemejwe ko guhagarika imirwano.
Kanyuka avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira mu rucyerera ahagana saa cyenda (03:00’) “Abahuzamugambi b’abanyabyaha barwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa bagabye ibitero bikomeye ku birindiro byacu byose by’ingenzi.”
Yakomeje avuga ko muri ibi bitero, uruhande bahanganye rwakoresheje “intwaro ziremerewe na drone z’intambara mu kurasa mu bice bituwemo n’abaturage benshi muri Kibati, Bibwe, Nyabiondo, Bukombo no mu nkengero zaho.”
Yavuze ko ibi bitero byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane, zirimo abana n’abagore, abandi benshi bagakomereka, ndetse benshi bakava mu byabo, ku buryo ibi byose biri kuzamuka ku kigero giteye impungenge.
Kanyuka wavuze ko bigaragara ko uruhande bahanganye rwakajije umurego mu kuburizamo no kurenga ku nzira z’amahoro ziriho zikoreshwa, yatangaje badashobora kubyihanganira.
Ati “Bitewe n’ubu bugome ndengakamere buhitana ubuzima bwa benshi, byatumye Alliance Fleuve Congo/Mouvement du 23 Mars (AFC/M23) yiyemeza gukoresha uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo kwirwanaho. Tuzakoresha uburyo bwose bwa ngombwa mu kurinda abaturage b’abasivile no guhagarika ibikorwa by’ubutegetsi bw’inkozi z’ibibi.”
AFC/M23 iratangaza ibi mu gihe ibiganiro by’i Doha hagati yayo na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje, ndetse impande zombi zikaba zaremeranyijwe ko hashyirwaho urwego rushinzwe kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge.
RADIOTV10









