Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rigikomeje guhagarara ku ntego yo gucungura Abanyekongo bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, nyuma yuko yerekanye amashusho agaragaza abo mu nzego z’umutekano muri DRC bari guhohotera umuturage.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu mashusho yashyize hanze agaragaza abapolisi ba Leta ya Congo, baboshye umuturage amaguru n’amaboko bamuryamishije hasi, bari kumukubita bunyamaswa.
Muri aya mashusho, umwe mu bo bigaragara ko ari umupolisi, aba yafatiye inyuma amaboko uwo muturage, mu gihe undi uba unambaye impuzankano, aba ari kumukubita yanamukandije botini.
Lawrence Kanyuka yongeye kunenga imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye BCNUDH (Bureau Conjoint des Nations Unies aux Droits de l’Homme), “ikomeje kuruca ikarumira kuri ibi bikorwa by’ubugome ndengakamere bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bidashobora kwihanganira.”
Ati “Nubwo amaraso yamenetse ari menshi ndetse n’ibikorwa by’urugomo bikaba byarahawe icyicaro, gushyigikira mu ibanga ibikorwa by’ubu butegetsi, bikomeza kuba ubufatanyacyaha muri ibi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’Abanyekongo.”
Kanyuka yakomeje agira ati “AFC/M23, nk’uko yakomeje kuba ku ruhande rw’abaturage b’abasivile, initeguye gusubiza ku murongo ubuyobozi mu bice byakandamijwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwakunze kuvuga kenshi ko uruhande bahanganye rukomeje kuranwa n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, ariko ko ridashobora kwicara ngo rirebere aho ribibona, ahubwo ko rizajya rijya aho byagaragaye kugira ngo ribirandurane n’imizi.
RADIOTV10









