Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Afurika yizeje kugira icyo ikora ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
21/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Afurika yizeje kugira icyo ikora ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko witeguye guherekeza mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’Amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mamoud Ali Youssouf kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kanama 2025 ubwo yahuraga na Minisitiri w’Intebe wa DRC, Judith Suminwa i Yokohama mu Buyapani.

Yagize ati “Afurika Yunze Ubumwe yiteguye gushyiraho ubunyamabanga i Addis-Abeba buzafasha gukurikirana ishyirwa mu bikorwa, nk’uko byafashweho icyemezo mu nama iheruka y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba na Afurika y’Amajyepfo (SADC-EAC).”

Yakomeje agira ati “Abahuza kandi batoranyijwe bazatanga uruhare rwabo mu gufasha Umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Faure Gnassingbé.”

Na ho ku biganiro by’i Doha bihuza Ihuriro AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida wa Komisiyo ya AU, yavuze ko hari komite zinyuranye z’uyu Muryango zagiye zitumirwamo kuva mu ntangiro ya biriya biganiro.

Yavuze ko kugira ngo hagerwe ku muti urambye w’ibibazo, hagomba gukomeza kubaho ubufatanye bukenewe, ndetse n’umusanzu w’imiryango nk’iyi.

Ati “Ni ngombwa ko hashyirwaho guhuza imbaraga kugira ngo hazamurwe icyizere ku bari mu biganiro, bizatuma hanabaho guhagarika imirwamo, ubundi hakabaho n’amasezerano yumvikanyweho. Tuzakomeza kuhaba kugira ngo dutange umusanzu mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − two =

Previous Post

Igipimo cy’inyungu fatizo ku nguzanyo mu Rwanda cyazamuwe hasobanurwa n’impamvu

Next Post

Rwanda calls for addressing root causes of conflict in Africa

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda calls for addressing root causes of conflict in Africa

Rwanda calls for addressing root causes of conflict in Africa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.