Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko witeguye guherekeza mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’Amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mamoud Ali Youssouf kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kanama 2025 ubwo yahuraga na Minisitiri w’Intebe wa DRC, Judith Suminwa i Yokohama mu Buyapani.
Yagize ati “Afurika Yunze Ubumwe yiteguye gushyiraho ubunyamabanga i Addis-Abeba buzafasha gukurikirana ishyirwa mu bikorwa, nk’uko byafashweho icyemezo mu nama iheruka y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba na Afurika y’Amajyepfo (SADC-EAC).”
Yakomeje agira ati “Abahuza kandi batoranyijwe bazatanga uruhare rwabo mu gufasha Umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Faure Gnassingbé.”
Na ho ku biganiro by’i Doha bihuza Ihuriro AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida wa Komisiyo ya AU, yavuze ko hari komite zinyuranye z’uyu Muryango zagiye zitumirwamo kuva mu ntangiro ya biriya biganiro.
Yavuze ko kugira ngo hagerwe ku muti urambye w’ibibazo, hagomba gukomeza kubaho ubufatanye bukenewe, ndetse n’umusanzu w’imiryango nk’iyi.
Ati “Ni ngombwa ko hashyirwaho guhuza imbaraga kugira ngo hazamurwe icyizere ku bari mu biganiro, bizatuma hanabaho guhagarika imirwamo, ubundi hakabaho n’amasezerano yumvikanyweho. Tuzakomeza kuhaba kugira ngo dutange umusanzu mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano.”
RADIOTV10