Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko utewe impungenge n’ibikorwa by’ubushotoranyi biri kuba ku mupaka wa Ethiopia na Sudan, usaba ibi Bihugu kubihagarika byihuse ugakomeza inzira y’ibiganiro byatangiye.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat avuga ko atewe impungenge cyane n’umwuka mubi uri hagati y’igisirikare cya Ethiopia n’icya Sudan kandi ko ababajwe bikomeye n’abahaburiye ubuzima.
Iri tangazo rigira riti “Umuyobozi wa Komisiyo arasaba ko ibikorwa bya gisirikare bihagarara aho byaba bituruka hose kandi agahamagairira kuyoboka inzira y’ibiganiro hagati y’Ibihugu by’ibivandimwe bagashakira hamwe umuti ibibazo.”
Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 27 Kamena 2022, abasirikare barindwi ndetse n’umusivile umwe bo muri Sudan bishwe barashwe n’abakekwa ko ari abasirikare ba Ethiopia mu gihe igisirikare cy’iki Gihugu cyabihakanye kivuga ko bishwe n’umutwe witwaje intwaro wo muri Sudan.
Moussa Faki Mahamat yavuze ko ibi bikorwa by’ubushotoranyi bwa gisirkare bumaze iminsi buba ku mupaka, butagomba kurogoya inzira y’ibiganiro byo gukemura ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.
Ati “Muri urwo rwego, umuyobozi wa Komisiyo arasaba impande zombi gukomeza kugira uruhare mu gushakira hamwe umuti mu mahoro babifashijwemo n’ishami rya Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe imipaka.”
Moussa Faki Mahamat yaboneyeho kuvuga ko inzira y’ibi Bihugu byombi biri mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yo gushaka uburyo bwo guhosha amakimbirane yahoze, bizabera akabarore ibindi bice mu gushaka umuti w’ibibazo.
RADIOTV10