Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Agezweho ku mugabo ukekwaho kwica umugore we agatoroka akaza gufatirwa ku nshoreke ye

radiotv10by radiotv10
22/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Karere ka Muhanga ukurikiranyweho kwica umugore we agafatwa nyuma y’ibyumweru bitatu ubwo yari agiye ku wo bikekwa ko ari inshoreke ye, dosiye ye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha, aho iperereza ryagaragaje ko yamuhoye kuba nyakwigendera yari yamwatse amafaranga yo kugura imyenda bakabishwanira.

Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, yafashwe tariki 12 Ugushyingo 2024, mu gihe icyaha yakoze cyabaye tariki 16 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye.

Akekwaho kwica umugore we w’imyaka 35 y’amavuko babanaga batarasezeranye, aho nyuma yo kumwivugana yahise ajyana abana babo kwa mwishywa we utuye mu Karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yishe nyakwigendera amunize ubwo “yamwakaga amafaranga yo kugura imyenda. Ibyo byatumye havuka intonganya bararwana, umugabo umufata mu ijosi aramuniga kugeza apfuye.”

Uyu mugabo wafashwe nyuma y’ibyumweru bitatu yihishahisha, yafatiwe ahitwa i Remera mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye muri aka Karere ka Muhanga.

Ifatwa rye, ryagizwemo uruhare n’abaturage batuye muri aka gace, ubwo bamubonaga yinjira mu rugo rw’umugore utuye muri aka gace, bikekwa ko yari inshoreke ye.

Ubwo yafatwaga mu gicukuru yari aje kuri moto yinjira mu rugo rw’uwo mugore, ndetse aza gusanganwa udukingirizo tubiri.

Abaturage bamubonye yinjira mu rugo rw’uyu mugore, bahise bamenyesha inzego z’umutekano zari zimaze igihe zimuhigisha uruhindu, zihita zimuta muri yombi.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 2 =

Previous Post

Humvikanye kunyuranya ibyifuzo mu Bapolisi baregwa gukubitira abantu muri ‘Transit Center’

Next Post

Umugore w’umunyapolitiki Kizza Besigye yavuze kuri kimwe mu byaha biregwa umugabo we

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore w’umunyapolitiki Kizza Besigye yavuze kuri kimwe mu byaha biregwa umugabo we

Umugore w’umunyapolitiki Kizza Besigye yavuze kuri kimwe mu byaha biregwa umugabo we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.