Nyuma y’imirwano iremereye hagati ya M23 n’Igisirikare cya Repubulka Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’abasirikare barimo ab’u Burundi, uyu mutwe wafashe agace ka Minova, kari inzira y’izi ngabo z’u Burundi zakoreshaga zerecyeza muri Kivu ya Ruguru guha umusada FARDC.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, imirwano yari yakomereje mu gace ka Kimoka ku gasozi ka Busakara, aho byavugwaga ko uyu mutwe ukomeje kwagura ibice ugenzura, werecyeza no muri Kivu y’Epfo.
Muri iyi mirwano yimukiye muri Kivu y’Epfo, umutwe wa M23 na ho ukomeje kwigaruria ibice binyuranye, birimo aha Minova yafashe, hari hasanzwe ari inzira y’Ingabo z’u Burundi n’indi mitwe nka Wazalendo, bakoreshaga berecyeza muri Kivu ya Ruguru, bajya guha ubufasha FARDC.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, imirwano ikomeje gukara muri Teritwari ya Kalehe, aho uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, rugizwe n’abasirikare ba FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi bo mu mitwe nka Wazalendo na FDLR, rwagiye rusubizwa inyuma, runatakaza imbaraga cyane.
Gufata aka gace ka Minova, biri mu byafasha M23 guhangana n’ibitero bikomeye by’ingabo z’u Burundi, zimaze iminsi zihanganye n’uyu mutwe mu mirwano ikomeye.
Umutwe wa M23 wari uherutse gutangaza ko u Burundi bukomeje kongera abasirikare muri DRC, aho wavuze ko nyuma yuko Perezida Felix Tshisekedi agiriye uruzinduko mu Burundi, iki Gihugu cyongereye umubare w’abasirikare.
Mu kiganiro Umuvugizi wa M23, Balinda Oscar aherutse kugirana na BBC, yagize ati “Ejobundi Umukuru w’Igihugu cya Congo, Tshisekedi yagiye i Burundi gusaba izindi ngabo zo kugira ngo zize kuturangiza. Bohereje amakamyo makumyabiri n’abiri (22) ava i Bukavu aza ahitwa i Kalehe bashaka kudutera ahitwa i Ngungu ngo baturangize.”
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Brigadier General Gaspard Baratuza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, yemeye ko hari abasirikare b’iki Gihugu bakomeje kuburira ubuzima muri iyi ntambara barimo muri Congo, aho yavuze ko urugamba ari ko rumera, harimo abapfa.
RADIOTV10