Abantu barindwi bafatiwe mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abategera imodoka muri Gare ya Nyanza mu Karere ka Kicukiro bari bamaze iminsi bataka ubujura n’urogomo bakorerwa n’abantu bikinga mu ishyamba riri inyuma ya Gare, birirwa banywa urumogi, ubundi bagatega abahisi n’abagenzi.
Aba bantu barindwi bafatiwe mu mukwabu wakozwe kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukwakira mu Mudugudu wa Isonga, Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.
Aba bantu barindwi bafashwe nyuma yuko abategera imodoka muri Gare ya Nyanza bari bamaze iminsi bataka urugomo n’ubujura bakorerwa n’abantu birirwa mu ishyamba riri inyuma ya Gare bahanywera ikiyobyabwenge cy’urumogi, ubundi bakabambura ibyabo.
Muri aba barindwi bafashwe, barimo batatu bakekwaho ubujura, mu gihe abandi bane bakekwaho kunywego iki kiyobyabwenge cy’urumogi muri ririya shyamba.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yaboneyeho kwizeza abaturage bari bamaze iminsi bataka ubujura n’urugomo bakorerwa muri ririya shyamba, ko hakajijwe umutekano mu rwego rwo kurandura ibi byose byababangamiraga.
Aba bafashwe bose, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu gihe hagikorwa iperereza, kugira ngo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubakorere dosiye.
RADIOTV10