Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatanye umugore wo mu Murenge wa Rubavu, amacupa 418 y’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukologo, itangaza n’ahavuye amakuru yayifashije kumufata.
Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, avuga ko uyu mugore w’imyaka 37 yafatiwe mu mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gikombe, mu Murenge wa Rubavu, ahagana saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Ifatwa ry’uyu mugore ryabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ryagizwemo uruhare n’umuturage wahaye amakuru Polisi y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu mugore yafashwe nyuma yuko Polisi ihawe amakuru n’umuturage.
Ati “Ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu, bafatiye mu cyuho, umugore w’imyaka 37, wari ubitse iwe mu rugo, mu Mudugudu wa Mubuga, amavuta atemewe yangiza uruhu, bakunze kwita Mukologo, ari naho yayacururizaga.”
Uyu mugore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gisenyi ndetse n’amavuta yafatanywe, kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha akurikiranyweho.
SP Karekezi yagiriye inama abakora ubucuruzi, kwirinda kurarikira inyungu z’umurengera bavana mu bucuruzi nk’ubu butemewe, bakayoboka ubucuruzi n’indi mirimo itabashyira mu kaga ko kuba bafatwa bikabashora mu gihombo ndetse no kuba babifungirwa.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe nk’umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n’ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RADIOTV10