Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubumenyi-ngiro ishami rya Kigali, Engineer Mulindahabi Diogene, ndetse na bamwe mu bakozi b’iri shuri, batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubujura bw’ibikoresho byibwe muri iri shuri, aho amakuru yamenyekanye atanzwe n’abaturage.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Uburezi, yashyize hanze itangazo, rimenyesha abanyeshuri, abakozi ba RP-IPRC-Kigali ndetse n’abaturarwanda; ko iri rishuri ribaye rifunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda “kugira ngo iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.”
Minisiteri y’Uburezi yakomeje ivuga ko “Nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo muri iki gihe.” Yanasabye “umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagirira akamaro iperereza riri gukorwa ko yabimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye.”
Nyuma y’iri tangazo, hamenyekanye amakuru ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi, umuyobozi w’iri shuri, Engineer Mulindahabi Diogene.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza riri gukorwa muri iri shuri, ryari rimaze iminsi rikorwa rishingiye ku bujura bw’ibikoresho byibwe muri iri shuri.
Yagize ati “Muri iryo perereza rero harimo bamwe mu bakozi b’iri shuri bamaze gufatwa barimo n’umuyobozi w’iri shuri ari we Mulindahabi Diogene, hakaba hari n’ibikoresho bimaze kugaruzwa, byagiye bifatanwa bamwe muri abo bakozi na bo bafunze.”
Dr Murangira avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo n’ibindi bikoresho byibwe bitaraboneka, bibe byagaruzwa ndetse n’undi uwo ari we wese wagize uruhare muri ubwo bujura, agezwe imbere y’ubutabera.
Yavuze ko amakuru y’ubu bujura bukekwa kuri aba bakozi ba RP-IPRC Kigali, yamenyekanye hashingiwe ku kazi ka RIB.
Ati “Ariko noneho ku buryo bw’umwihariko hano twafatanyije n’abaturage, ni bo baduhaye n’amakuru ndetse akaba ari n’umwanya mwiza wo kubashimira, tunabasaba kugira uruhare rwo gutanga amakuru kugira ngo ibyaha nk’ibi bikurikiranwe ntibyihanganirwe.”
Mu kwezi gushize ubwo Ibigo bya Leta byitabaga Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) kugira ngo byisobanure ku bibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2021-2022, ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP/Rwanda Polytechnic), bwagaragarijwe ameza bivugwa ko yaguzwe 1 234 638 Frw mu gihe atari agombye kurenza 30 000Frw.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira avuga ko ibyaha biri gukekwa ku bayobozi ba IPRC-Kigali bidafitanye isano na biriya byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ati “Ariko ni n’umwanya mwiza wo kugira ngo n’ibindi byose bikurikiranwe, mu iperereza buriya hari n’ibindi byaha bishobora kugaragaramo bigakurikiranwa.”
RADIOTV10