Mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa umugore n’abana be bane bakekwaho kwica umugabo w’uyu mugore akaba se w’aba bana bakamuta mu musarani, batawe muri yombi nyuma y’ukwezi bibaye aho byamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n’umwe muri bo wari uremerewe no kubihisha.
Abatawe muri yombi, ni umugore w’imyaka 44 y’amavuko n’abana be bane bakekwaho ubufatanyacyaha bari hagati y’imyaka 11 na 21, bakekwaho iki gikorwa, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kaniga.
Batawe muri yombi ejo hashize tariki 01 Gashyantare 2023 nyuma yuko umwe muri aba abana, atanze amakuru.
Nyakwigendera bikekwa ko yishwe tariki 24 Ukuboza 2022, abakekwaho kumwica bagata umurambo we mu musarani, aho batuye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Bugomba mu Murenge wa Kaniga.
Vestine Tuzekuramya uyobora Akagari ka Bugomba, yatangaje ko amakuru yatumye bariya bavandimwe na nyina bakekwaho iki cyaha, yatanzwe n’umwe muri aba bana akaba ari we mukuru muri aba bana.
Yavuze ko nyuma yuko uyu mwana atanze amakuru “ntakindi cyari gukorwa uretse kujyanwa mu nzego z’ubutabera.”
Yavuze kandi ko umwana watanze amakuru, yavuze ko umusarani batayemo umurambo, wendaga kuzura ndetse ukaza guhagarikwa kuwukoresha, ku buryo n’aho wari uri baje kuhatera intsina.
Uyu muyobozi yavuze kandi ko aba bakekwaho kwivugana nyakwigendera berekanye n’umusarani batayemo umurambo we ariko ko batarawukuramo.
RADIOTV10